Musanze FC yanganyije na Espoir FC, ifata umwanya wa 5 (AMAFOTO 80)

Ikipe ya Musanze FC yanganyije na Espoir FC 0-0, ifata umwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Hari mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021.

Musanze FC yakiriye uyu mukino nyuma y’uko yaherukaga gukura intsinzi kuri Etoile de l’Est iyisanze iwayo, iyitsinda 3-2. Espoir FC yo yaherukaga kunganya na Gicumbi FC 0-0 mu mukino wabereye i Rusizi.

Mu mukino wo kuri uyu wa gatatu, amakipe yombi yashakaga intsinzi ngo yegere imbere ku rutonde rw’agateganyo ariko birangira yose agabanye amanota.

Musanze FC yahise igira amanota 7, ifata umwanya wa 5 ku rutonde rw’agateganyo ruyobowe na AS Kigali ifite amanota 10. Espoir FC yo iri ku mwanya wa 8 n’amanota 5.

Ku munsi wa 5 wa Shampiyona, Musanze FC isazura Kiyovu Sports naho Espoir FC yakire Etincelles FC.

Urutonde rw’agateganyo nyuma y’umunsi wa 4 wa Shampiyona

11 Espoir FC yabanje mu kibuga

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide utajya abura ku mikino ikipe yakinnye

I buryo hari Perezida wa Espoir FC na we wari waherekeje ikipe ye

Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC

Abatoza ba Musanze FC bari bahagurutse bahagaze

Gatera Moussa utoza Espoir FC na we ntiyari yicaye

Imurora Japhet wakiniye Musanze FC ubu akaba ariwe Team Manager wayo na we yashyiragaho ake


Drissa Dagnogo ufite ikibazo cy’imvune ntiyakinnye uyu mukino

Ba rutahizamu Eric Kanza ( i bumoso) na Namanda binjiye basimbuye

Nyandwi Saddam uheruka kurushinga yari yazanye n’umugore we gushyigikira bagenzi be

Photo : RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo