Musanze FC yaguye miswi na Rayon Sports (Amafoto)

Musanze FC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri iki Cyumweru.

Rayon Sports yari yakoze impinduka umunani ugereranyije n’abakinnyi babanje mu kibuga ku wa Gatatu kugira ngo yongere kwitegura APR FC zizahurira mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro ku wa Kane.

Amakipe yombi yagowe no gukinira ku kibuga cya Stade Ubworoherane kubera imvura nyinshi yaguye i Musanze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.

Rayon Sports ni yo yihariye uburyo bwabonetse mu minota ya mbere, Sekamana Maxime na Kwizera Pierrot batera imipira hanze.

Byasabye gutegereza umunota wa 31, Rayon Sports ifungura amazamu ku mupira uteretse watewe na Muvandimwe Jean Marie Vianney, Niyigena Clement atsindisha umutwe.

Musanze FC yashoboraga kwishyura nyuma y’iminota itatu, Irokan Samson Ikechukwu ahusha uburyo bwabazwe ku mupira yateye ku ruhande aherejwe na Nyandwi Saddam.

Ikosa ryakozwe na Sanogo Souleymane ryavuyemo umupira uteretse ku ruhande rwa Musanze FC, utewe na Ikechukwu ujya muri koruneri nyuma yo gukorwaho na Hategekimana Bonheur.

Ben Ocen wasimbuye mu gice cya kabiri, yishyuriye Musanze FC ku munota wa 82 ku mupira yatereye ahagana muri koruneri, umunyezamu Hategekimana Bonheur ananirwa kuwugarura.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa kane n’amanota 44 naho Musanze FC iguma ku mwanya wa karindwi n’amanota 37.

Police FC yanganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1, byatumye ikipe y’abashinzwe umutekano igira amanota 37 ku mwanya wa gatandatu naho iy’i Huye igira amanota 41 ku mwanya wa gatanu.

Rutsiro FC yari munsi y’umurongo utukura, yabonye inota rimwe rishobora kugira icyo riyifasha kuko yawuvuyemo nyuma yo kunganya na AS Kigali ubusa ku busa, byatumye igira amanota 26 iyanganya na Etoile de l’Est ya 15.

Ikipe y’Abanyamujyi itaratsindwa kuva ifashwe na Cassa Mbungo André mu kwezi gushize, yagize amanota 44 ku mwanya wa gatatu.

Gicumbi FC ya nyuma n’amanota 18, yabonye inota rimwe imbere ya Gasogi United zanganyije ubusa ku busa, ryatumye mu mibare hakiri icyizere cyo kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Gasogi United na yo yarushijeho kwizera ko ishobora kuguma mu Cyiciro cya Mbere kuko yageze ku mwanya wa 12 n’amanota 30, amanota ane hejuru y’umurongo utukura mu gihe hasigaye imikino itatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya Musanze FC na Rayon Sports:

Musanze FC:Ntaribi Steven, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Lulihoshi Francois, Dushimumugenzi Jean, Niyitegeka Idrissa, Eric Kanza Angua, Tuyisenge Vivien, Samson Ikechukwu, Nkundimana na Namanda Luke Wafula.

Rayon Sports: Hategekimana Bonheur, Niyigena Clément, Mitima Isaac, Ndizeye Samuel, Nsengiyumva Isaac, Mugisha François, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Sekamana Maxime, Kwizera Pierre, Souleymane Sanogo na Rudasingwa Prince.

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo