Musanze FC na Gasogi United zayagabanye (AMAFOTO)

Musanze FC yanganyije na Gasogi United 1-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona wabereye mu muhezo kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020.

Ni umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona Musanze FC yakiriye kuri Stade Ubworoherane.

Ni umukino wabaye mbere gato y’uko FERWAFA itanzeitangazo rivuga ko imikino yose iza gukinwa nta bafana bahari, mu rwego rwo gukumira Coronavirus yamaze kugaragara ku muntu umwe mu Rwanda.

Uyu mukino wayobowe n’abasifuzi Hakizimana Louis wari hagati mu kibuga, yungirijwe na Ndagijimana Theogene nk’umwungiriza wa mbere na Mutuyimana Dieudonne nk’umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ruzindana Nsoro yari umusifuzi wa kane.

Mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mbere y’umukino, Tuyishimire Placide bita Trump , Perezida wa Musanze FC yari yashyiriyeho abakinnyi be agahimbazamusyi kihariye mu gihe bari kuramuka batsinze uyu mukino kuko ngo yari amanota bari bakeneye cyane ngo bakomeze guhunga imyanya mibi. Buri mukinnyi w’iyi kipe nibura yari gucyura ibihumbi ijana (100.000 FRW) mu gihe bari kuramuka batsinze Gasogi United.

Gasogi United niyo yihariye umukino mu gice cya mbere, Musanze FC nayo igacungira ku mipira ya contre attaque. Igice cya mbere kirangiye, Okechukwu yafashe umwanya wa Moussa Ally Sova wabonaga yagowe n’uyu mukino.

Ku munota wa 73, Mugenzi Cedrik bita Ramires yahaye umwanya Eugene Habyarimana usanzwe akina yugarira.

Ku ruhande rwa Gasogi, Muganza Isaac yasimbuye Kaneza Augustin bita Nyakagezi
Yves Habimana asimbura Mannaseh Mtatu Mbedi wari wagowe cyane n’uyu mukino

Umukino ujya kurangira nibwo amakipe yombi asa naho yakangutse ashakisha uburyo bwo kurema ibitego, Ndori Jean Claude urindira Musanze FC yisanga inshuro zigera kuri ebyiri ari kumwe na ba rutahizamu ba Gasogi United ariko akiza izamu.

Habura umunota umwe ngo umukino urangire, Musanze FC nayo yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira watewe na Imurora Japhet ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Kunganya uyu mukino byatumye Musanze FC igira amanota igira amanota 27 iguma ku mwanya wa 12 naho Gasogi United yo igira amanota 30 iguma ku mwanya wa 9.

Gahunda y’umunsi wa 24 wa Shampiyona

Kuwa Gatandatu

Heroes FC 2-2 Sunrise FC
Mukura VS 2-1 Bugesera FC
Musanze FC 0-0 Gasogi United
Rayon Sports FC 1-1 Gicumbi FC
Ku Cyumweru

Espoir FC vs APR FC (Stade de Rusizi)
SC Kiyovu vs AS Kigali (Stade Mumena)
AS Muhanga vs Marines FC (Stade Muhanga)
Police FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali)

11 Gasogi United yabanje mu kibuga

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Kwizera Olivier yari ahagaze bwuma

Nyandwi Saddam yagerageje byose ariko biranga

Amakipe yombi yashakaga gutahana amanota atatu nyuma y’uko yari yanganyije 1-1 mu mukino ubanza

Cangirangi, umufana ukomeye wa Musanze FC yawurebye ari ku gikuta cya Stade

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC wari wemereye agahimbazamusyi gatubutse abasore be mu gihe bari gutsinda Gasogi United yarebye uyu mukino

Kakooza Nkuriza Charles (KNC), Perezida wa Gasogi United yarebye uko abahungu be bitwaye

Abanyamakuru banyuranye barebye uyu mukino....Mutabaruka wa TV1 akaba n’umuvugizi mukuru w’abafana ba Gasogi United mu Rwanda no hanze

Nepo ( i bumoso) na Kanyizo ba City Radio

Olivier Ngabirano, Chief Editor wa TV 1

Patrick wa Energy FM ari na we wahoze ari Team Manager wa Musanze FC

Twizerimana Onesme umaze gutsindira Musanze FC ibitego bitanu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Karisa

    Hahahahaaa ese noneho Christopher ko jyaga ahita etwereka amafoto yagikundiro none akaba etweretse aya musanze na gasogi? uziko nabanyamakuru bayo bayikunda yatsinze!!!!!!

    - 14/03/2020 - 22:10
Tanga Igitekerezo