Munyakazi Sadate yahagaritswe amezi 6

Akanama gashinzwe imyitwarire k’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA kahanishije Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate kumara amezi 6 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul ahanishwa kutagaragara kuri Stades imikino 4.

Ibi bihano bikurikiye amagambo umuyobozi wa Rayon Sports yatangaje nyuma y’ibihano byari bimaze gufatirwa iyi kipe nyuma yo kwikura mu irushanwa ry’Ubutwari 2020 Tournament.

Ubwo Rayon Sports yatangazaga ko yikuye mu irushanwa ry’Intwari rya 2020, Nkurunziza Jean Paul aganira n’itangazamakuru yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Icyo gihe yagize ati " FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona...comite executive (komite nyobozi), umunyamabanga wayo Regis..."

Tariki ya 8 Gashyantare, FERWAFA yatangaje ibihano byafatiwe Rayon Sports, ibi byatumye Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, ashyira ku rubuga rwa Twitter ubutumwa busaba ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kwegura kuko butagifitiwe icyizere.

Yagize ati "Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe n’abo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni ukwegura, ntabwo wayobora abantu batakubonamo icyizere ni yo mpamvu mpamya ko iyi nama ari yo nziza ku buyobozi bwa FERWAFA. Mu kuri nta cyizere ugifitiwe…"

Ku wa Gatanu tariki 8 Gicurasi 2020 nibwo Munyakazi Sadate na Nkurunziza Jean Paul bari bitabye ako kana, barisobanura.

Akanama gashinzwe imyitwarire kateranye kuri uyu wa Gatandatu gafata imyanzuro. Batangaza ko byashobokaga ko amagambo yatangajwe na Munyakazi Sadate yari guhanishwa guhagarikwa umwaka wose w’imikino no gucibwa 500.000 FRW nkuko biteganywa mu mategeko ahana ya FERWAFA mu ngingo ya 58.

Aka kanama ariko ngo kahisemo guhanisha Munyakazi Sadate guhagarikwa amezi 6 no kumuca ibihumbi 150.000 FRW kuko ngo ari ubwa mbere yari agaragaye imbere y’aka kanama ndetse akaba ngo yarasezeranyije kujya yitwararika mu magambo atangaza.

Iyi myanzuro igisohoka, Munyakazi Sadate yatangarije Rwandamagazine.com ko ku wa mbere agomba kujurira iki cyemezo.

Nkurunziza Jean Paul we yahaniwe gutangaza amagambo atesha agaciro Komite nyobozi ya FERWAFA. Ni igihano ubusanzwe gihanishwa guhagarikwa imikino umunani no gucibwa 100.000 FRW nkuko bikubiye mu mategeko ahana y’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA mu ngingo ya 55 ariko nkuko ngo byagenze ku cyemezo cyafatiwe Munyakazi Sadate, Nkurunziza Jean Paul yahanishijwe guhagarikwa imikino uhereye igihe amarushanwa ya FERWAFA azasubukurirwa ndetse no gutanga amande ya 50.000 FRW.

FERWAFA itangaza ko yatangaje ko ibi bihano byahise bimenyeshwa abo bireba kandi bikaba byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa.

Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu nteko rusange ya tariki 14 Nyakanga 2019,asimbura Paul Muvunyi, Twagirayezu Thadee aba Visi Perezida (yaje kwegura) asimbuye Muhirwa Frederic.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo