Mukura yashyize iherezo ku rugendo rwa APR FC yari imaze imikino 50 ya Shampiyona idatsindwa
Mukura Victory Sports yashyize iherezo ku rugendo rwa APR FC yari imaze imikino 50 ya Shampiyona idatsindwa, iyitsinda igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona utarabereye igihe.
Mu minota 45 y’igice cya kabiri cy’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona yakinwe kuri uyu wa Kabiri, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
Mukura VS yari yatsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Nyarugabo Moïse mu minota 45 yakinwe ku wa Mbere mbere y’uko umukino uhagarikwa n’imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali.
Kuri uyu wa Kabiri, amakipe yasubiye mu kibuga abakinnyi badahindutse ndetse n’abasifuzi bari abasanganywe uyu mukino.
APR FC yari ku gitutu, yabonye uburyo butandukanye burimo bubiri bukomeye kuri Mugunga Yves, ariko ananirwa kububyaza umusaruro.
Umutoza wayo, Adil Mohammed Erradi, yakoze impinduka zitandukanye agamije gushaka igitego ariko ntacyo byatanze.
Mu bakinnyi bari babanjemo ku ruhande rwa APR FC, mu bihe bitandukanye havuyemo Nsabimana Aimable, Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Anicet, Mugunga Yves na Bizimana Yannick hajyamo Mugisha Gilbert, Tuyisenge Jacques, Manishimwe Djabel, Nsanzimfura Keddy na Nshuti Innocent.
Mukura VS yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ku munota wa 90 ubwo Djibrine Akuki yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo asunikiye hasi Byiringiro Lague wari umaze kumukinira nabi.
Hongeweho iminota irindwi biturutse ku kuryama cyane k’umunyezamu Nicholas Sebwato wa Mukura VS ubwo yari yagonganye na Bizimana Yannick ndetse na Tuyisenge Jacques. Uyu munyezamu ukomoka muri Uganda yahawe kandi ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino.
Ubwo umukino wari urangiye, APR FC yashimiye abatoza bayo bakuriwe n’Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi ku bwo kumara imikino 50 ya Shampiyona idatsindwa kuva ayitoza mu Ukwakira 2019.
APR FC ya mbere n’amanota 31 mbere yo gukina na Rutsiro FC ku wa Gatanu mu wundi mukino w’ikirarane, yaherukaga gutakaza umukino wa Shampiyona ku wa 25 Gicurasi 2019 ubwo yatsindwaga i Kigali na Espoir FC ibitego 2-1.
Gutsinda kwa Mukura Victory Sports byatumye igira amanota 23 ku mwanya wa karindwi, iyanganya n’amakipe ya Musanze FC na Police FC.
Adil yagowe cyane n’uyu mukino
Moise Nyarugabo watsinze igitego cyakuyeho agahigo ka APR FC
Iminota 45 yari ishiraniro
Uyu mugabo yemeye azana Radio ngo abihuze byombi hatagira ikimucika
Bwa mbere abafana ba Kiyovu Sports na Rayon Sports bishyize hamwe ngo bashyigikire Mukura VS ihagarike agahigo ka APR FC ndetse n’ikinyuranyo cy’amanota
Djbrine Akuki wa Mukura yavunitse atinda kuva mu kibuga, haba ubushyamirane
Byarangiye Djibrine abonye umuhondo wa 2,asohoka mu kibuga
Andi mafoto ari kongerwa mu nkuru
TANGA IGITEKEREZO