Mukura VS yanyagiye Kirehe FC

Mukura VS yanyagiye Kirehe FC ibitego 4-0 birimo bibiri bya Mutebi Rachid, icya Ndayishimiye Christophe na Nshimiyimana Ibrahim mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Huye.

Wari umunsi udasanzwe mu mbeho nyinshi yatewe n’imvura yaguye mbere gato y’umukino.

Hari ku munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura . Mukura yaburaga Gael Duhayindavyi, Rugirayabo Hassan, Kwizera Tresor, Manirareba Ambroise na Nkomeji Alexis. Yahuraga na Kirehe yamaze gutandukana n’umutoza Nduhirabandi Abdoul Kharim Coka wasezeye ku mpamvu ze bwite.

Haringingo Francis, umutoza wa Mukura VS, yari yifashishije Omar Rwabugiri mu izamu. Nk’ibisanzwe Iragire Saidi na David Nshimirimana bari ba myugariro bo hagati. Mujyanama Fidele yakomezaga gukina ku ruhande rw’ibumoso naho Zagabe Jean Claude asubira inyuma. Hagati mu kibuga hari Abou Ndayegamiye , Gashugi Abdoul kharim, Lomami Frank. Mu busatirizi hari Mutebi Rachid, Ndayishimiye Christophe na Kevin Hakizimana.

Igice cya mbere cyatangiye Mukura ikina umupira mwiza. Ku munota wa 22 gusa nibwo Mukura yabonye uburyo bwa mbere, Ndayishimiye Christophe atungura umunyezamu Mbarushimana Emile wa Kirehe ku mupira yari ahawe na Mutebi Rachid.

Iki gitego cyabaye nk’igikangura abakinnyi ba Mukura, ubundi barasatira karahava. Hakizimana Kevin ku munota wa 40 akubita umutambiko, Mutebi Rachid , Ndayishimiye Christophe nabo bahusha uburyo bwabazwe.

Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu ku ruhande rwa Mukura, Davidi Nshimirimana yohereza umupira muremure wageze kuri Mutebi Rachid wahise awushyira mu rushundura ku munota wa 48.

Mukura ntiyacitse intege ahubwo yakomeje gusatira, Ndayishimiye Christophe akinana neza na Hakizimana Kevin bahusha uburyo bwabazwe mu minota ibiri nyuma yaho.

Ku munota wa 58 Hakizimana Kevin yateye umuzinga w’ishoti umunyezamu wa Kirehe arwana naryo rijya hanze.

Haringingo Francis wabonaga ko hakenewe imbaraga mu gutsinda ibitego yinjije Nshimiyimana Ibrahim asimbura Lomami Frank. Ibrahim wari ukimara kwinjira yahawe neza umupira na Ndayishimiye Christophe awutereka neza mu izamu ku munota wa 72. Ni nako Gashugi yahaye umwanya Ntate Djumaine ; Havugarurema Jean Paul asimbura Abou Ndayegamiye wari uvuyemo ababara.

Mu minota ya nyuma Mukura yakomeje gusatira, Ibrahim Nshimiyimana aha umupira mwiza Mutebi Rachid wawushyize mu rushundura. Umukino warangiye Kirehe ishyize mu rushundura umupira umwe.

Mutebi Rachid yagize ibitego birindwi anganya na Ndarusanze Jean Claude uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona.

Mukura izakurikizaho Police FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona uzaba kuwa kane taliki 19 Mata 2018 ku Kicukiro.

Indi mikino y’umunsi wa 16:

Espoir FC 1-1 Gicumbi Fc
Mukura VS 4-0 Kirehe Fc
Amagaju FC 0-1 Bugesera Fc
Musanze FC 2-1 SC Kiyovu
Police FC vs Etincelles (wasubitswe kubera imvura nyinshi)
AS Kigali vs Rayon Sports (wasubitswe uzakinwa tariki 25 Mata 2018)

Ku cyumweru tariki 15 Mata 2018

Sunrise Fc vs APR Fc (Nyagatare)
Marines Fc vs Miroplast Fc (Stade Umuganda)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo