Mukangoga ni we watorewe kuyobora RWBF

Mukangoga Marie Louise, ni we watorewe kuba umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball y’abafite ubumuga bakina bicaye mu igare, “Rwanda Wheelchair Basketball Federation/RWBF”, mu gihe kingana n’imyaka ine.

Aya amatora ya Komite y’iri shyirahamwe ari nayo ya mbere ibayeho, yabaye mu nama y’Inteko rusange yateranye tariki 03 Gashyantare 2020. Mukangoga yatowe ku bwiganze bw’amajwi 11, ari nabo banyamuryango bari bemerewe gutora.

Mukangoga Marie Louise akaba azungirizwa na Iriza Marie Claire, Visi Perezida wa mbere ndetse na Hirwa Jean Paul, Visi Perezida wa kabiri, aho bombi bagize amajwi 11/11.

Nyuma yo gutorwa, Mukangoga Marie Louise yatangaje ko yishimiye kuba yagiriwe ikizere cyogutorerwa kuyobora iri shyirahamwe cyane ko kuri we ari ibintu yahoze yifuza kugeraho.

Ati “Navuga ko binshimishije kuko byari inzozi zange kubera ko uyu mukino wa Wheelchair Basketball, narawukunze numva nifuje ko nagira uruhare mu itangira n’iterambere ryawo.”

Aashimangira ko afatanyije na Komite yatowe ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bazakora cyane kugira ngo barusheho guteza imbere uyu mukino wa Wheelchair Basketball.

Ati “Birumvikana ni ugukora cyane, kuko ibintu bigitangira bisaba imbaraga, igihe n’ubwitange ni ukuvuga ngo dufatanyije na Komite yatowe tuzakora cyane dukorane na Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga "NPC-Rwanda", dukorane na Minisiteri ya Siporo "MINISPOR", ndetse n’izindi nzego kugira ngo duteze imbere uyu mukino.”

Depite Rwaka Pierre Claver, nawe wari witabiriye iyi nama y’inteko rusange, yasabye abatowe kurangwa n’urukundo mu nshingano batorewe ndetse no guharanira guteza imbere uyu mukino.

Ati “Numva rero icyo bakwiye gukora ni uguharanira guteza imbere umukino, bagaharanira kuwutegura neza no kureba imbere, gukorana umwete bagashyiramo urukundo ruhagije, ariko no gukangurira abandi kuwitabira kugira ngo turusheho kugira amakipe menshi akina uwo mukino.”

Mu bandi batowe muri iyi komite nshya ; Umunyamabanga mukuru yabaye, Iribagiza Rose, Kabazayire Dina (umubitsi), Sabena Joseph na Uwimbabazi Sylvie (Abajyanama) naho komite ngenzuzi igizwe na Mukandanga Olive, Habamenshi Jean Claude na Twiringiyimana Gilbert.

Umukino wa Wheelchair Basketball watangiye gukinwa mu Rwanda mu 2018, kuri ubu, iri shyirahamwe rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 6. Aba ni ; Kicukiro, Bugesera, Musanze, Gasabo, Troupes des Personnes Handicapées Twuzuzanye (THT) na RECOPDO.

Mukangoga Marie Louise, umuyobozi mushya wa RWBF

Iriza Marie Claire, Visi Perezida wa mbere wa RWBF arahirira inshingano nshya yatorewe

Mukangoga Marie Louise, umuyobozi mushya wa RWBF, nawe arahirira inshingano yatorewe

Depite Rwaka Pierre Claver yasabye abatowe kurangwa n’urukundo mu nshingano batorewe ndetse no guharanira guteza imbere uyu mukino

Hafashwe ifoto y’urwibutso kuri Komite nshya ya RWBF

Nzeyimana Celestin, umuyobozi nshingwabikorwa wa Komite y’igihugu y’iimikino y’abafite ubumuga (NPC-Rwanda) nawe yari yitabiriye inama y’inteko rusange

Depite Rwaka Pierre Claver nawe yari yitabiriye iyi nama y’inteko rusange ya RWBF

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo