Muhire Kevin yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije Muhire Kevin uheruka kuyikoramo imyitozo mbere y’uko yerekeza mu Mavubi yateguraga imikino ibiri ya Uganda.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye icyo gikorwa cyo kongerera amasezerano Muhire Kevin. Yashyize umukono kuri aya masezerano nyuma y’iminsi yari ishize agirana ibiganiro n’iyi kipe.

Muhire Kevin mu mwaka ushize w’imikino yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi abiri [muri shampiyona yakinwe hubahirizwa ingamba zikomeye zo kwirinda COVID-19], akaba yari yaranayikiniye imyaka ine mbere yo kwerekeza mu Misiri.

Mu bakinnyi bashya Rayon Sports iheruka kugura harimo umunyezamu Hategekimana Bonheur wavuye muri Espoir FC, Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bavuye muri Raja Casablanca, Essombe Willy Onana, Souleyman Sanogo na Mitima Isaac.

Hari kandi Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed, Nsengiyumva Isaac na Mico Justin.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo