Muhire Kevin yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports - AMAFOTO

*Ibirori byabareye mu Nzove nyuma y’imyitozo. Byatangiye saa kumi n’imwe bisozwa saa kumi n’ebyiri n’igice

*Muhire Kevin yatowe nk’umukinnyi w’umwaka wa 2017/2018 muri Rayon Sports
*Bimenyimana Bon Fils Caleb yatowe nk’umukinnyi wazanye impinduka muri Rayon Sports uyu mwaka
*Rutanga yatowe nka myugariro mwiza
* Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports yavuze ko biyemeje ko ibikombe byose bazabitwara...Abatwaye ibikombe nabo bunze mu rya Freddy
*Ku wa Gatatu kuri Petit Stade nibwo hazamurikwa imyenda ya Rayon Sports izakoresha muri Saison 2018/2019 ku mugaragaro ndetse hanagaragazwe buri numero buri mukinnyi azambara

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018 nibwo Rayon Sports ifatanyije n’umufatanyabikorwa wayo Skol bahembye abakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka muri iyi kipe.

Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cyo mu Nzove nyuma y’imyitozo ikipe yakoze yitegura umukino ubanza wa Shampiyona izakinamo na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018 i Rubavu.

Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports na Ruhamyambuga Paul, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports nibo bayobozi bakuru b’iyi kipe bari muri uyu muhango. Hari kandi umubitsi wa Rayon Sports, Muhire Jean Paul ndetse n’abandi bayobozi banyuranye baturutse muri Skol.

Bimenyimana Bon Fils Caleb yatowe nk’umukinnyi wazanye impinduka muri Rayon Sports muri uyu mwaka. Mu ijambo rye yashimiye cyane umubyeyi we bari banari kumwe aza gufata iki gihembo. Caleb yavuze ko se umubyara adahwema kumuba hafi mu guteza imbere impano ye. Yashimiye abantu bose bamuhora hafi kugera ku mukunzi we (copine).

Eric Rutanga we yatowe nka myugariro mwiza wa Rayon Sports. Mu ijambo rye yashimiye abakinnyi bagenzi be kuko ngo ibyo yagezeho atari kubigeraho badafatanyije. Yabwiye abafana ko aribo batuma bagira intege n’ubwitange mu kibuga. Yongeyeho ko bazi neza ko uyu mwaka nta gikombe babahaye ariko ngo hari aho bageze heza. Yasezeranyije abafana ko igikombe cyose kizakinirwa uyu mwaka bazakibaha.

Ati " Turabizi ko uyu mwaka nta gikombe twabahaye ariko hari aheza twageze. Ndabashimira cyane kuko arimwe mudufasha kugera kuri byinshi. Turabasezeranya ko igikombe cyose gikinirwa uyu mwaka tuzagitwara duhereye kuri kiriya cyo kurwanya ruswa...Turashimira umutoza Robertinho. Ari kutwigisha umupira ugezweho, turi kugenda tumenya gukina nk’abanya Brazil."

Muhire Kevin niwe watowe nk’umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka. Mu ijambo rye yashimiye cyane umutoza Robertinho wamufashije kurushaho gutera imbere mu mikinire ye. Nawe yasezeranyije abafana ko ibikombe byose bikinirwa bafite intego yo kubitwara.

Mu ijambo rye, Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports yashimiye iki gikorwa cyateguwe na Skol ndetse ngo barashaka kwagura imibanire yayo na Rayon Sports kurushaho. Freddy yavuze ko ashimira abafana , abakinnyi bagejeje ikipe muri 1/4 cya CAF Confederation Cup 2018 ndetse n’umutoza Robertinho.

Yagize ati "...Guhera uyu munsi turashaka kugira ngo imibanire yacu na Skol yiyongere kurushaho kuko Rayon Sports irambuye amaboko kandi na Skol irayarambuye ku buryo n’ibirenze ibi irashaka ko tubigeraho.

Saison ishize twari twateganyije gukoresha asaga miliyoni 300 FRW ariko kubera mwebwe abafana no kubera ikipe nziza, turazamuka tugera kuri budget y’asaga miliyoni 700 FRW...Uwo duhanganye ntabwo akiri wawundi kuko ubu duhanganye na Enyimba. Twavuze ko ubutaha tugomba guhera kuri Miliyoni y’amadorali ya Amerika...Ibyo byose tuzabigeraho tubikesheje mwebwe muzinjira ku bibuga, Fan Clubs zibumbiye muri Fan Base zizana amafaranga ariko ku ruhande hakaba abafatanyabikorwa..."

Yunzemo ati " Uyu mwaka ushize turashimira cyane ikipe twabanye nayo ntakuyemo n’umwe. Njye ndi utanga ibihembo nagiha buri wese kuko guhera mu izamu kugeza kuri ba rutahizamu ntanumwe wigeze adutenguha, batugejeje aho tutatekerezaga. Abafana ndabashimira cyane uburyo bitwaye muri Saison ishize..."

Muhirwa Freddy yahise aboneraho kubwira abafana ko ubuyobozi bwihaye intego ko Rayon Sports igomba kwegukana ibikombe byose muri iyi ’saison’.

Yagize ati " Iyi Saison ni uguhatana bikomeye cyane. Rayon Sports tugomba gutwara ibikombe byose bicaracara uhereye ku gikombe twatwaye ejo bundi cy’Agaciro. Iyo umuntu yihesheje Agaciro ntanakimwe kiba gisigaye, ibindi byose biza bikurikiyeho.

Umuntu abarebye ukuntu mumeze gutya ndizera ntashidikanya ko ntayindi kipe yigeze iteranya abantu bangana gutya kandi bizanye Shampiyona ibura igihe gito ngo itangire..."

Muhirwa Freddy yabwiye abafana bari aho ko impamvu batabashije kubona imyenda mishya ya Rayon Sports ari uko indege yagombaga kuyigeza mu Rwanda yabatengushye ariko ngo ku wa gatatu nta gisibya bazayerekanira muri Petit Stade i Remera.

Ati " Kuwa Gatatu, muntu ushaka kureba umwenda mushya wa Rayon Sports wa Saison 2018/2019, uzabe uhari ni kuri Petit Stade. Ninaho tuzabereka umukinnyi ku wundi na numero zabo na Robertinho azaba yambaye ’costume’ ya Rayon Sports."

Yasoje asaba abafana kuzaherekeza Rayon Sports i Rubavu ku bwinshi ubwo izaba igiye gukina na Etincelles umukino wa mbere muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Muri uyu muhango ninabwo Skol yahise itangiza ku mugaragaro ’Promotion Gikundiro’. Muri iyi Promotion, abafana bazajya bagana Stand za Skol ziba ziri aho Rayon Sports yakiniye, bagure Skol 2, bahabwe agatabo karimo amazina yabo kazajya gaterwamo kashe zijyanye n’amacupa baguze.

Abantu 500 bazaba baragejeje kashe 15 bazahembwa ibihembo biriho ibirango byemewe bya Rayon Sports. Igihembo nyamukuru muri iyi Promotion izamara umwaka, ni itike y’indege izatsindirwa n’muntu uzatanga abandi kuba yarujuje amakashe 30 ku ikarita. Abandi bazatsindira amatike abajyana kwitabira imikino ya Rayon Sports.

Ni uku hanze byari byifashe

Kwinjira byari 1000 kuri buri umwe

Abafana bari bitabiriye ibi birori byabereye mu Nzove

Abafana babanje gucinya akadiho mu ndirimbo zirata ibigwi bya Rayon Sports

Bishimiraga ibirori banasoma kuri ka Skol

Abayobozi batandukanye muri Rayon Sports ndetse no Skol bari bitabiriye uyu muhango

Buri mukinnyi yahabwaga igikombe, igikapu n’ibahasha irimo amafaranga atatangajwe umubare

Ruhamyambuga Paul (i bumoso) , Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports yari muri uyu muhango...Umuri iruhande ni Kamayirese Jean D’Amour ushinze imyinjirize kuri Stade ku mikino Rayon Sports yakiriye

Caleb ahabwa igihembo

Caleb yashimiye umubyeyi we umuba hafi cyane

Rutanga yahembwe nka myugariro mwiza

Hahise hatangizwa ’Promotion’ ya Skol yitwa Gikundiro...Umufana uzahiga abandi azahabwa itike y’indege nk’igihembo gikuru cyo guherekeza Rayon Sports aho izaba yagiye gukina mu mahanga...Byatangijwe na Benurugo Emilienne ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi bya Skol

Emilienne asobanurira abafana uko Gikundiro Promotion izajya ikorwa

Muhire Kevin watowe nk’umukinnyi witwaye neza uyu mwaka muri Rayon Sports

Mu ijambo rye, Muhirwa Freddy , Visi Perezida wa Rayon Sports yakunze gushimira umutoza Robertinho

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Twin Yeah

    Mana yanjye! Ibi birori sinari niteze ko biba bitya ngo na njye mbe mpari! Aho Rayons bari hose Ni Bon Jour! Turi kumwe!

    - 18/10/2018 - 21:07
  • Emmy munyaneza

    Dushimiye skol kubwibyoborori byiza yaduteguriye by guhemba uwahize abandi

    - 18/10/2018 - 21:43
  • Rogers

    Kevin nubwo urumurayon gusa nkunze ko nawe ubiziko ibara ari umukara numweru yr very smart.

    - 18/10/2018 - 23:03
Tanga Igitekerezo