Muhire Jean Paul yongeye gutorerwa kuyobora Gikundiro Forever (AMAFOTO)

Nsekera Muhire Jean Paul yongeye gutorerwa kuyobora Gikundiro Forever Group, fan Club ya Rayon Sports ndetse kuva yashingwa muri 2013 niwe ukiyiyobora.

Hari mu nteko rusange iri tsinda ryakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019. Muhire Jean Paul wari usanzwe ari Perezida yasabwe n’abanyamuryango ko yakongera kubayobora, bamuhundagazaho amajwi.

Yatowe ku majwi 40 mu banyamuryango 42 bari bagize inteko itora. Umwe niwe watoye Oya (kuko batoraga ko akomeza kubayobora kuko ntawundi bari bahanganye), haboneka n’imfabusa imwe.

Nyuma yo gutorwa, Muhire Jean Paul usanzwe ari n’umunyamabanga wa Rayon Sports (yahoze ari n’umubitsi muri komite yacyuye igihe), yatangarije Rwandamagazine.com ko ashimishwa cyane no kuba akomeje kugirirwa icyizere n’abanyamuryango kuva muri 2013 iri tsinda rishingwa.

Ati " Ni amatora agenda aba nyuma ya buri manda tuba twatorewe y’imyaka 3. Iyo rero bakugiriye icyizere ukabasha kuguma ku buyobozi , ni ikintu gishimishije. Ni ikuntu njyewe kinkora ku mutima , kuko biba bigaragara ko abo nyoboye mba mbayoboye neza kandi nkorera mu nyungu zabo."

Muhire yakomeje avuga ko nyuma yo kongera gutorwa , bagiye kongera imbaraga kugira ngo Gikundiro Forever igumane izina rikomeye ifite ndetse inarusheho gukora ibikorwa byinshi byubaka umuryango nyarwanda.

Ati " Mbere na mbere ndashimira abanyamuryango kuko byose tugeraho ni umuhate wabo no gukora buri kintu bacyishimiye. Ubu tugiye kurushaho kongera ingufu mu bikorwa byacu dusanzwe dukora ariko tunongera imbaraga mu bikorwa byo kubaka igihugu nko kwitabira umuganda rusange mu turure tunyuranye, kuremera abatishoboye, gutanga umusanzu mu kigega agaciro buri mwaka n’ibindi binyuranye."

Gushyikira ikipe ya Rayon Sports byo yavuze ko bihorana umwanya wa mbere kuko ngo niyo yabahuje.

Ati " Mu byo duteganya , ubundi ku isonga hahora ikipe ya Rayon Sports kuko niyo yaduhuje kandi twatangiye kuyijya inyuma tukiri batanu gusa, tugenda twaguka. Buri mwaka rero uko twaguka niko tuba duteganya kugenera ibiruseho Rayon Sports haba mu buryo bufatika ndetse n’ubujyanama."

Ku mwanya wa Visi Perezida hongeye gutorwa Fista Jean Damascene ari na we wari usanzwe kuri uyu mwanya. Ku mwanya w’ubunyamabanga hatowe Musafili Gilbert asimbuye Nshimiyimana Emmanuel bita Matic.

Ku mwanya w’umubitsi, hatowe Uwineza Appolinarie ari nawe wari uwusanzweho. Ku mwanya w’ushinzwe Siporo n’umuco hatowe Nshimiyimana Emmanuel bita Matic asimbuye Maniriho Jean De Dieu.

Undi watowe ni Nyinawumuntu Afuwa watorewe kujya mu kanama gashinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo (audit) asimbuye Musafili watorewe kuba umunyamabanga.

Sibomana Aimable, Dr Norbert na Nisengwe Marie Chantal bagizwe abajyanama bihariye ba Komite nyobozi ya Gikundiro Forever.

Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho nibwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 150.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ninayo bazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Tariki 30 Kamena 2017 mu birori byo guhemba indashyikirwa mu mupira w’amaguru, Gikundiro Forever yahembwe nk’itsinda ryahize andi yose mu Rwanda mu myaka irindwi ishize mu gufana, mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel .

Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Ishimwe Prince usanzwe akuriye ’Discipline’ niwe wayoboye iyi nteko rusange

Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Matic wari usanzwe ari umunyamabanga, yatorewe kuba ukuriye Siporo n’umuco

Uwineza Appolinarie yabanje gutanga ishusho y’uko umutungo uhagaze

Mbere y’uko haba amatora, Musafili Gilbert yabanje gutanga Raporo y’akanama gashinzwe kugenzura umutungo yari asanzwe akuriye (yari ataratorerwa kuba umunyamabanga

Maitre Cyubahiro Didier , umunyamategeko wa Gikundiro Forever niwe watanze ubujyanama mu by’amategeko ku buryo amatora agomba kugenda

Sibomana Aimable usanzwe ari umujyana wihariye wa Komite ya Rayon Sports ni umwe mu banyamuryango ba Gikundiro Forever

Ubwo hari hamaze guseswa komite yari icyuye igihe, abanyamuryango ba Gikundiro Forever Group basabye Muhire Jean Paul gukomeza kubayobora kuko ngo aho agejeje iri tsinda higaragaza

Abayoboye amatora

I bumoso hari Fista Jean Damascene , wari Visi Perezida akaba yongeye no gutorerwa uyu mwanya....i buryo ni Muhire Jean Paul wongeye gutorerwa kuyobora Gikundiro Forever, umwanya ariho kuva muri 2013

Muhire Jean Paul yandikaga ibitekerezo byose yahawe n’abanyamuryango

Afuwa watorewe kujya mu kanama gashinzwe kugenzura umutungo

Uwineza Appolinarie yongeye gutorewa kuba umubitsi wa Gikundiro Forever, umwanya ariho kuva 2013

Musafili Gilbert , umunyamabanga mushya wa Gikundiro Forever

Tunga Jackson watorewe kuba Record officer (ushinzwe ububiko n’ishyinguranyandiko) muri Gikundiro Forever...na we ari mu bantu 5 batangije Gikundiro Forever

Abatorewe mu myanya itandukanye

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Alain

    Hello, Fidela Barahira ntakiba muri comite?

    - 24/08/2019 - 21:08
Tanga Igitekerezo