Muhire Henry niwe wagizwe Umunyamabanga wa Ferwafa
Muhire Henry Brulart niwe wagizwe Umunyamabanga mushya wa Ferwafa asimbuye uwari Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis weguye ku mirimo ye muri Nzeli 2021.
Ibi Ferwafa yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 6 Mutararama 2022 ibinyujije kuri Twitter. Hari hashize iminsi bivugwa ko Muhire Henry wanigeze kuba Umunyamakuru w’imikino kuri Flash FM(2006-2011), ariwe uzahabwa uyu mwanya.
Muhire yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa nyuma yo gutsinda ikizamini yahatanyemo n’abandi bakandida 5 bashakaga uyu mwanya.
Muhire afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye muri Arts in Population Studies and Development yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu yo mu Buhinde.
Uwayezu Francois Regis asimbuye yari amaze imyaka itatu ari Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa, aho yemejwe kuri uyu mwanya muri Gicurasi 2018.
TANGA IGITEKEREZO