Muhanga:The Winners Football Training Center yahaye ibiribwa imiryango 10

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center ryo mu Karere ka Muhanga ryaremeye imiryango 10 yaryaga ari uko bavuye gushakisha ariko ubu bikaba bidakunda kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Ni igikorwa iri shuri ryakoze ku wa Kane tariki 9 Mata 2020. Cyakorewe mu Kagali ka Gahoro, Umurenge wa Nyamabuye , Akarere ka Muhanga.

Cyahuriranye n’ikindi ngarukamwaka iri shuri risanzwe rikora mu rwego rwo kuremera imiryango yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Umwaka ushize bari baremeye imiryango 5 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kane iri shuri ryaremeye imiryango 10: Imiryango 5 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’indi miryango 5 y’abana basanzwe barererwa muri The Winners Football Training Academy.

Olivier ushinzwe icungamutungo muri The Winners FTC yatangarije Rwandamagazine.com ko igikorwa ngarukamwaka basanzwe bakora bagihuje no kwifatanya n’imiryango yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus.

Ati " Iki ni igikorwa ngaruka mwaka dusanzwe dukora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho the Winners FTC isanzwe yibuka by’umwihariko aba’ Sportifs’ bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

"Umwaka ushize twaremeye imiryango itanu. Uyu mwaka tukaba twabihuje na Gahunda ya guma murugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID 19 akaba ari muri urwo rwego twafashije imiryango 10 harimo imiryango 5 y’abarokotse Jenoside ndetse n’indi miryango 5 y’abana barererwa muri The winners football training center bari batunzwe n’imirimo ababyeyi babo bakora buri munsi ikabaha ibyo barya uwo munsi muri iyi minsi baka batari kubasha gukora, the Winners ikaba yageneye buri muryango."

Buri muryango wahawe ibiro 20 by’ibirayi, ibiro 10 by’ifu ya Kawunga, Ibiro 10 by’ibishyimbo, ibiro bitanu by’umuceri, imiti 2 y’isabune ndetse na Litiro y’amavuta yo guteka.

Muri iki cyorezo nibwo abantu bakeneye kugaragaza umutima w’aba ‘Sportif’

David Nshimiyimana, umuyobozi wa The Winners Training Centre avuga ko muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza isi, abantu aribwo bakwiriye kugaragaza umutima wa kimuntu basangira na bagenzi babo .

Kubwe ngo abasanzwe bakora Siporo cyangwa bayibarizwamo ngo iki nicyo gihe nyacyo bakwiriye kugaragaza umutima mwiza usanzwe ubaranga.

David Nshimiyimana, umuyobozi wa The Winners Training Centre ahamya ko iki gihe aricyo ababarizwa muri Siporo aribwo bakabaye barangwa n’ibikorwa byo gufasha abababaye

Ati " Nka The Winners, turashishikariza abantu bose bafite ibyo kurya ko bagombye gufasha abatabifite kuko ari igikorwa cyiza kandi cy’urukundo. Gufasha ntibisaba kuba ufite ibya Mirenge cyangwa se gutanga ibyagusagutse, ahubwo ni ugusaranganya na mugenzi wawe."

Yunzemo ati " Muri iki cyorezo nibwo abantu basanzwe babarizwa muri Siporo bakeneye kugaragaza umutima w’aba ‘Sportif’ kuko nubusanzwe niwo uturanga. Ababa muri Siporo muri rusange, nsanga uyu ariwo mwanya mwiza wo kuba hafi abababaye."

The Winners Football Training Center yashinzwe 2008 ku gitekerezo cya Nshimiyimana David. Ubu ifite barenga 300 ,bari mu byiciro bitandukanye kuva ku imyaka 7 kugeza kuri 12 , ikindi cyiciro kirimo abafite imyaka 12 kugeza munsi ya 15 , kuva ku myaka 15 kugeza munsi ya 17 , n’icyiciro kirimo abafite imyaka 17 kugeza munsi ya 20.

Mu myaka 10 imaze ishinzwe, The Winners ifite ibikombe 10 yagiye itsindira mu marushanwa atandukanye ategurwa imbere mu igihugu .

Sugira Erneste wa Rayon Sports , Mucyo Fred bita Januzaj ukinira Etincelles FC ni bamwe mu bakinnyi bazamukiye muri iri shuri. Hari abandi banyuranye bakina mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru nabo barizamukiyemo. Abenshi biganje muri AS Muhanga. Abandi bakinnyi bari mu cyiciro cya kabiri cyane cyane mu ikipe y’Intare Football Academie ya APR FC.

Olivier ushinzwe icungamutungo muri The Winners FTC

Ibiribwa byagenewe buri murango

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo