Mugume wahise yigarurira imitima y’aba-Rayons.... yasinye – AMAFOTO

Yassin Mugume ukomoka muri Uganda waje mu igerageza mu ikipe ya Rayon Sports agahita yigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports kubera ubuhanga bamubonanye, yamaze gusinyira iyi kipe imyaka 3.

Tariki 11 Mutarama 2018 nibwo Yassin Mugume yatangiye igerageza muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Police FC yo muri Uganda. Yari kumwe na mugenzi we Yafe Yaffesi waje avuye muri Express. Mugume akigera mu myitozo, abafana ba Rayon Sports bahise bamukurira ingofero ndetse banemeza ko azabarutira Savio.

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018 nibwo Mugume yasinye amasezerano y’imyaka 3. Ntiyashatse gutangaza amafaranga Rayon Sports yamwishyuye ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Rwandamagazine.com.

Ati " Namaze gusinyira Rayon Sports. Nzayikinira imyaka 3, niko kontaro nasinye imeze….Nishimye gusinya muri Rayon Sports. Buri mukinnyi wese muri Uganda aba ashaka kujya gukina hanze. Nishimiye gusinya mu ikipe nziza nka Rayon Sports ifite abafana benshi kandi bafite urukundo….

Menye ko nzaza mu igerageza, narashakishije mbasha kubona ibyerekeye Rayon Sports , menya amakuru ayerekeye. Namenye ko ariyo yegukanye igikombe umwaka ushize , ndishima. Nzakoresha imbaraga, nzakora uko nshoboye kose kugira ngo ikipe igere kure hashoboka muri Champions League."

Yishimiye kuba agiye gukina CAF Champions League ku nshuro ya 2...abakinnyi bandi ngo bamwakiriye neza

Ati " Bizaba ari ubwa 2 nkinnye Champions League kuko nayinnye nkiri no muri KCCA yo muri Uganda ubwo twakurwagamo n’ikipe yo muri Cameroun. Nishimiye kuzongera gukina Champions League nanone ndi muri Rayon Sports. Ikipe ya Rayon Sports ni nziza, abakinnyi bose bafite urukundo , nidukorera hamwe, nzagera kure.

Abakinnyi ba Rayon Sports banyakiriye neza. Ntibari bazi izina ryanjye, ntibari bazi ibinyerekeyeho ariko banyakiriye neza . Ubu turi ikipe imwe, turi inshuti."

Yassin Mugume akina ku ruhande rw’i buryo rusatira izamu. Asinye nyuma ya rutahizamu Hussein Tshabalala uheruka gusinyira Rayon Sports kuyikinira amezi 6 avuye mu ikipe y’Amagaju FC.

Yassin Mugume yavutse tariki 30 Ugushyingo 1997. Yazamukiye mu mashuri y’umupira w’amaguru rya Kampala Capital City Authority ‘KCCA’. Yarikiniye 2012-2014.

Yazamuwe mu ikipe nkuru ya KCCA FC ayikinira kugera mu mpeshyi ya 2017. Yayihesheje igikombe cya shampiyona 2015 na Mapinduzi Cup yo muri Tanzania 2016. Nyuma yasinyiye muri Police FC ya Uganda .

Kwitwara neza akiri muto byatumye akoreshwa mu byiciro bitandukanye by’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes. Harimo n’iyasezereye Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 muri 2016.

Kontaro bayimusangishije ku myitozo mu Nzove

Arasuzuma ngo arebe imiterere ya kontaro

Yassin Mugume

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo