Mu wa gishuti, Rayon Sports yatsinze Nyanza FC (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Nyanza FC 4-0 mu mukino wa gishuti , mbere yo guhura na Mukura VS mu mukino w’umunsi wa mbere wa Phase retour ya shampiyona.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 8 Gashyantare 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu mukino wari wahuje aya makipe mu mwaka ushize i Nyanza , amakipe yombi yari yanganyije 2-2.

Rayon Sports yatsindiwe na Sanogo, Muhire Kevin, Nishimwe Blaise na Khalim Mackenzie.

Rayon Sports izasubukura shampiyona ikina umunsi wa 16 na Mukura VS Huye tariki ya 12 Gashyantare 2022.

Ikipe Rayon Sports yabanjemo, ikaza kuvamo mu gice cya kabiri uretse Mackenzie wanarangije umukino ndetse na Bukuru Christophe

11 Nyanza FC yabanje mu kibuga

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yarebye uyu mukino

Musoni Camile, Perezida wa Nyanza FC

Ishimwe Kevin ari mu babanje mu kibuga

Bukuru Christophe witwaye neza muri uyu mukino

Mael Dindjeke utahiriwe n’uburyo yagiye abona imbere y’izamu

Musa Esenu ari mu binjiye mu gice cya kabiri ari nacyo cyatsinzwemo ibitego 3

Uko igitego cya Kevin Muhire cyinjiye mu izamu

Bafatanyirije hamwe kuririmba indirimbo ya Rayon Sports nk’amakipe yombi akomoka hamwe


Andi mafoto menshi ni mu nkuru yacu itaha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo