Mu wa gishuti, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Muhanga 3-1 mu mukino wa gishuti wahuje aya makipe kuri iki cyumweru tariki 26 Nzeli 2021 kuri Stade ya Muhanga.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino nyuma y’uwo iheruka gutsinda Musanze FC 1-0 ku wa Gatanu tariki 24 Nzeli 2021.

Muri uyu mukino , Masudi Djuma yakinishije abakinnyi batakinnye ku mukino wa Musanze FC ndetse n’abakinnye iminota mike hibandwa ku bari mu igeragezwa.

AS Muhanga itozwa na Nonde Mohamed nayo yageragezaga abakinnyi izakinisha mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino 2021/2022.

Masudi Djuma utoza Rayon Sports yatsindiwe na Rudasingwa Prince, Bright Appenkro na Essombe Willy Onana winjiye mu gice cya kabiri kijya kurangira. Tuyisenge Paccy niwe watsindiye AS Muhanga.

Ku wa Gatatu tariki 29 Nzeli 2021, Rayon Sports izakina umukino wa gatatu wa gishuti na Gorilla FC.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 AS Muhanga yabanje mu kibuga

Perezida wa AS Muhanga, Ndayisaba Jean Damascene yakurikiye uyu mukino

Makengo Frank wigeze kunyura muri Rayon Sports, ubu niwe kapiteni wa AS Muhanga

Rudasingwa Prince niwe wafunguye amazamu

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports na Martin Rutagambwa na we wahoze mu buyobozi bw’iyi kipe, barebye uyu mukino

Bright Appenkro watsinze igitego cya kabiri

Umunyezamu Macari yahawe ikarita itukura muri uyu mukino nyuma yo kubona amakarita abiri y’umuhondo akurikirana

Nonde Mohamed ubu niwe mutoza wa AS Muhanga

Onana Willy Essombe winjiye mu gice cya kabiri niwe watsinze igitego cya 3...ni nyuma y’uko aheruka gusinyira Rayon Sports....nicyo gitego cya kabiri atsindiye Rayon Sports kuko mu wundi mukino wa gishuti uheruka ariwe watsinze igitego Musanze FC

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo