Mu wa gishuti, Rayon Sports yanganyije na Nyanza FC (AMAFOTO)

Ni umukino wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021 ubera i Nyanza aho Rayon Sports yashingiwe, ni mu gikorwa bise ‘Gikundiro ku Ivuko’ kizajya kiba buri mwaka.

Mbere y’uyu mukino babanje gutemberezwa mu Rukari i Bwami aho Abami babaga maze baganirizwa ku mateka ahazitse.

Ni umukino Rayon Sports yari yagaruye bamwe mu bakinnyi bayo bari mu ikipe y’igihugu itakoresheje mu mikino itambutse nka Nsengiyumva Isaac werekanye ko iyi kipe ishobora kuzamushingiraho mu kibuga hagati ndetse Nishimwe Blaise. Niyigena Clement na we wari mu ikipe y’igihugu we ntabwo yabonetse.

Ni umukino wabaye ariko iminota myinshi y’igice cya kabiri yakinwe mu mvura nyinshi cyane kugeza umukino urangiye.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 2-2, ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Steve Elo Manga ku munota wa 36 na Onana Willy Essombe ku munota wa 63, ibitego Nyanza FC byo batsinzwe na Ngarambe Sadjat kuri penaliti ku munota wa 67 na Habaguhirwa Sadi watsinze icya kabiri.

Muri uyu mukino kandi abakunzi ba Rayon Sports bari biteze kureba niba rutahizamu ukomoka muri Brazil wageze mu Rwanda ku wa Gatatu ari bukine, yaje kujyamo umukino ubura iminota 10, ariko bitewe n’imvura yagwaga ndetse n’imiterere y’ikibuga ntabwo Chrismar Malta Soares yigeze yiyereka abakunzi b’iyi kipe nk’uko babishakaga.

Chrismar Malta Soares (hagati) yabanje hanze kubera ko yari ataramara iminsi 2 ageze mu Rwanda ndetse akaba yavuye mu kato ahitira mu mukino bagenzi be bari gukinira i Nyanza

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele na Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza barebye uyu mukino

Ntazinda Erasme yatanze ikaze, anavuga ko Gikundiro ku ivuko izajya iba buri mwaka

Abakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga

Onana yongeye kwigaragaza muri uyu mukino

Rutahizamu ukomoka muri Cameroun Steve Elo Manga niwe watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports

Nishimwe Blaise yari yagarutse nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu, Amavubi

Isaac Nsengiyumva na we uvuye mu Ikipe y’igihugu yakinnye uyu mukino

Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, abakapiteni basomye ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana
cyane cyane ab’abakobwa

Uwatanze ubuhamya bw’ihohoterwa yakorewe afite imyaka 17 agaterwa inda
Yahanuye bagenzi be abasaba kudaceceka ihohoterwa bakorerwa

Igice cya kabiri cyaranzwe n’imvura nyinshi yatumye ikibuga cyuzura amazi

Onana yinjiza igitego cya kabiri

Uko Nyanza yinjiye penaliti

Chrismar Malta Soares ukomoka muri Brazil yakinnye iminota mike

Abakinnyi ba Nyanza bishimiye cyane kunganya uyu mukino

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo