Mu wa gishuti, Bugesera FC na Rayon Sports zanganyije

Bugesera FC yanganyije na Rayon Sports 2-2 mu mukino wa gishuti mu kwitegura shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020.

Wari umukino wa kabiri Rayon Sports yari ikinnye wa gishuti nyuma y’uwo yari yakinye na Alpha ukarangira ari 1-0 ku munota wa 70.

Kwizera Olivier wageze mu mwiherero kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 ntiyakinnye uyu mukino. Abandi batakinnye ni Mugisha Gilbert na Kayumba Soter bavunitse.

Iminota ya mbere y’umukino Bugesera FC yasatiriye cyane Rayon Sports binyuze mu basore nka Kwitonda Alain na Djihad babonye amahirwe ku munota wa 10 na 15 ariko umunyezamu Bashunga Abouba yitwara neza.

Rayon Sports itari yageze ku izamu rya Bugesera FC inshuro nyinshi, yabonye igitego ku munota wa 23 gitsinzwe na Sugira Ernest ku mupira yari ahawe neza na Ndizeye Samuel.

Ku munota wa 30 Bashunga Abouba yakoze akazi gakomeye akuramo umupira wa Mujyanama Fidele yagiye gukura imbere y’izamu akawuboneza mu izamu rye ariko asanga Bashunga ari maso.

Ku munota wa 34, Gisa wa Bugesera FC yacitse Mujyanama na Sadjate ahindura umupira ukomeye imbere y’izamu maze umunyezamu Bashunga arirambura awutanga ba rutahizamu.

Ku munota wa 36 Manace Mutatu yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Bugesera FC ariko umunyezamu awukuramo.

Bugesera FC yakomeje gushaka igitego maze ku munota wa 45, Rucogoza Djihad yacunze uko umunyezamu Bashunga ahagaze maze amutera umupira arawumurenza arirambura biranga umupira uboneza mu rushundura biba 1-1. Igice cya mbere cyarangiye nta zindi mpinduka zibaye.

Umutoza Guy Bukasa yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Mudacumura Jackson bita Rambo aha umwanya Oumar Sidibe , Mujyanama Fidele asimburwa na Niyibizi Emmanuel.

Ku munota wa 57 Rugwiro Herve na we yinjiye asimbura Habimana Hussein. Sunday Jimoh yasimbuye Sugira , Sadjate aha umwanya Ciza Hussein ku munota wa 65.

Mu gice cya kabiri nta mahirwe menshi yabonetsemo umupira wakinirwaga hagati mu kibuga.

Ku munota wa 67 Manace yahushije igitego ku mupira wari uhinduwe na Niyibizi. Amran yinjiye mu kibuga ku munota wa asimbura Jean Vital Aurega.

Ku munota wa 79, Ntwari Jacques yatsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uhinduwe n’umurundi Desire winjiye mu kibuga asimbura Kwitonda Alain.

Ku munota wa 85, Dagnogo yasimbuye rutahizamu Sunday nawe wari wagiyemo asimbura Sugira Ernest.

Bashunga Abouba yakuyemo ishoti rikomeye rya Desire yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umupira ahita awohereza muri koruneri.

Ku munota wa 90 Drissa Dagnogo yishyuriye Rayon Sports ku mupira wari uhinduwe na Manace Mutatu uvuye muri Koloneri. Drissa yatsize iki gitego nyuma gato yo gusimbura Sunday Jimmoh. Umukino warangiye ari 2-2.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

Uhereye i bumoso hari Patrick ukuriye Komite Nkemurampaka, Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports, Ngoga Roger Aimable, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports na Ndahiro Olivier, umubitsi wa Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports yarebye uyu mukino

Staff technique ya Rayon Sports

Runanira Amza yahuraga na Rayon Sports iheruka kumusezerera

Guy Bukasa, umutoza mukuru wa Rayon Sports

Sugira yishimira igitego yatsinze ku munota wa 23 ku mupira yahawe neza na Ndizeye Samuel

Blaise witwaye neza muri uyu mukino


Mutatu wakinnye umukino wose yahanganye cyane na Mugisha François bita Master na we wigeze gukinira Rayon Sports

Ntwari Jacques watsinze igitego cya kabiri cya Bugesera

Bugesera bishimira igitego cya Ntwari Jacques

Drissa Dagnogo wishyuriye Rayon Sports

Abatoza bombi baganira nyuma y’umukino

Andi mafoto ari kongerwa mu nkuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo