Mu wa gishuti, Amavubi yanyagiye Guinée

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanyagiye Syli National ya Guinée ibitego 3-0 mu mukino wa mbere wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Mutarama 2022.

Syli National imaze iminsi mu Rwanda yitegura Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, yakinnye uyu mukino idafite Naby Keïta waraye ugaragaye mu mukino Liverpool yanganyijemo na Chelsea ibitego 2-2.

Kuri Stade Amahoro, Guinée yasatiraga mu minota ya mbere ndetse yashoboraga gufungura amazamu hakiri kare ku ishoti ryatewe na Kaba Sory, umupira ukurwamo na Hakizimana Adolphe wahise awufata neza.

Amavubi yageze aho atinyuka agasatira, yafunguye amazamu ku munota wa 24 ku gitego cyinjijwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira muremure yacomekewe, asiga Ousmane Kanté mbere yo kuroba Ibrahima Koné wari wasohotse asiga izamu rye.

Ikipe y’Igihugu yabonye ubundi buryo ku mipira yatewe na Usengimana Danny ndetse na Mugunga Yves, ariko inyura ku ruhande rw’izamu rya Guinée.

Habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangire, Guinée yabonye uburyo bwiza ku mupira Issiaga Sylla yahinduye mu rubuga rw’amahina, ariko Sory Kaba ananirwa kuwukozaho umutwe ari hagati ya Usengimana Faustin na Niyigena Clément.

Sugira Ernest wari umaze gusimbura Mugunga Yves ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, yatanze umupira kuri Usengimana Danny wateye ishoti rikomeye rivamo igitego cya kabiri cy’Amavubi ku munota wa 47, umunyezamu Aly Keita wari umaze gusimbura ntiyawugeraho.

Sory Kaba yibwiraga ko yishyuye kimwe mu bitego Guinée yatsinzwe ubwo yarobaga Hakizimana Adolphe ku munota wa 52, ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko habayeho kurarira.

Nyuma y’iminota ibiri, Kaba yakinnye na Mohamed Lamine Bayo, umupira ukomeza kuri Aguibou Camara wawuteye hejuru. Guinée yongeye kubona ubundi buryo, ishoti rya Aguibou rikurwamo na Hakizimana Adolphe wigaragaje muri uyu mukino we wa mbere mu Ikipe y’Igihugu.

Ku munota wa 63, Muhozi Fred na Mugisha Bonheur binjiye mu kibuga bwa mbere bakinira Amavubi, aho basimbuye Byiringiro Lague na Muhire Kevin.

Nyuma y’amasegonda make Morlaye Sylla ahushije uburyo bwiza ku ishoti yateye ku ruhande, Amavubi yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 71 cyinjijwe na Muhozi Fred nyuma yo gusiga abakinnyi b’inyuma ba Guinée.

Ku munota wa 82, Jose Martinez Kanté yateye ishoti rikomeye ryakuwemo na Hakizimana Adolphe abanza kwitabwaho n’abaganga mbere y’uko umukino ukomeza.

Joeffrey Rene Assouman ukinira Hillerødfodbold muri Danemark, yakiniye bwa mbere Amavubi ubwo yajyaga mu kibuga ku munota wa 88 asimbuye Hakizimana Muhadjiri.

Mu minota ya nyuma, abakinnyi ba Guinée bagerageje amashoti abiri, ariko imipira inyura ku ruhande rw’izamu rya Hakizimana Adolphe.

Undi mukino wa gicuti uzahuza ibihugu byombi uzaba ku wa Kane, tariki ya 6 Mutarama 2022, umunsi umwe mbere y’uko Guinée ijya muri Cameroun aho izatangira Igikombe cya Afurika ihura na Malawi tariki ya 10 Mutarama mu Itsinda B.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Guinée: Ibrahima Koné, Mohamed Camara, Ousmane Kanté, Ibrahima Conté, Issiaga Sylla (C), Mamadou Koné, Amadou Diawara, Moriba Kourouma, Aguibou Camara, Sory Kaba na Mohamed Lamine Bayo.

Umutoza: Kaba Diawara

Rwanda: Hakizimana Adolphe, Serumogo Ali, Usengimana Faustin, Niyigena Clément, Niyomugabo Claude, Ruboneka Bosco, Muhire Kevin, Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjiri (C), Usengimana Danny na Mugunga Yves.

Umutoza: Mashami Vincent

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo