Mu Rwanda ubu nta mupira uhari, hari amafaranga - Magnifique

Ndikumana Magnifique wakiniye Rayon Sports akanatwarana nayo igikombe rukumbi yakuye hanze y’igihugu cya CECAFA 1998 avuga ko muri iki gihe abakinnyi bo mu Rwanda badashyira imbere umupira ahubwo ngo bashyira imbere amafaranga.

Ibi yabitangaje ubwo yari umutumirwa mu kiganiro Kick Off cyo kuri Televiziyo y’u Rwanda. Yari umwe mu batumirwa basobanuraga umwihariko wa Rayon Sports yo muri 1997/1998 yatwaye igikombe cya Shampiyona, igikombe cy’Amahoro ndetse ikanegukana CECAFA yakuye muri Zanzibar. Ni ibintu nanubu Rayon Sports itarabasha gusubiramo.

‘Mu gihe cyacu nta mafaranga yari ahari, hari umupira’

Muri iki kiganiro, Magnifique yavuze ko mu gihe cyabo nta mafaranga menshi yari mu mupira. Yemeza ko muri iki gihe amafaranga yabaye menshi mu mupira w’amaguru ari nacyo ngo gituma abakinnyi batagishyira imbere umuhate n’ impano zabo ahubwo bakabanza kureba ku mafaranga.

Ati " Mu gihe cyacu, nta mafaranga yari ahari, hari umupira. Muri iki gihe hari amafaranga , nta mupira uhari. Umwana iyo umumenyereje ikintu, umunsi uzakimwima, bizaba ari ikibazo. Abakinnyi b’iki gihe bamenyereye amafaranga. Umupira barawuzi ariko bamenyereye amafaranga. Iyo habaye ikibazo gito cy’amafaranga, muri we ahita avuga ati ntabwo nkina mutampaye amafaranga kuko niyo yamenyereye."

Yunzemo ati " Igihe cyacu twebwe byari umupira, amafaranga inyuma ariko bo ni amafaranga imbere, umupira ukaza nyuma.... inama nabagira, mu gihe umukinnyi yumva ko afite talent (impano), ntagashyire amafaranga imbere. Ni ngombwa ko abanza gukina , akaba afite discipline (ikinyabupfura), amafaranga azaza…ntabwo ubanza kubara za miliyoni….urakinaaa, nyuma ukazabona amafaranga. Ni ngombwa ko ubanza ukavunika…"

" Ntibashyire amafaranga imbere, bakunde ikipe mbere na mbere. Icyo nabonye ntabwo bakunda ikipe, bakunda cash. Ni ngombwa kubanza gukunda ‘maillot’ yawe (umwenda w’ikipe ukinira) ,ukabira ibyuya…"

Abajijwe ibanga bakoresheje ngo bakure igikombe muri Zanzibar, Magnifique yavuze ko mu ikipe yabo harangwaga ‘urukundo’ no gushyira hamwe. Yanemeje ko bizagorana ko Rayon Sports izabona indi kipe imeze nkiyo yari ifite icyo gihe.

Ikipe yatwaye CECAFA 1998 (saison 1997/1998) yakinnye umukino wa nyuma yari igizwe na Muhamud Mossi, Said Ndabananiwe, Ndikumana Hamad Katauti, Ndikumana Magnifique, Mukesa Capt Richard, Witakenge Janot, Mudeyi Yves, Hitimana Thierry, Kakule Ndelelemi Zapi, Mbusakombi Billy na Gatete Jimmy. Nseko Sefu na Bulanga Alafu nibo basimbuye. Raul Shungu niwe wari umutoza w’iyo kipe.

Icyo gihe Rayon Sports yatsinze Mlandege yo muri Zanzibar . Mlandege yabanje igitego Zappy aracyishyura, Mbusakombi Billy atsinda icya kabiri , umukino urangira ari 2-1.

Undi mwihariko waranze Rayon Sports y’icyo gihe ni muri saison 1997/ 1998 ni uko yegukanye Shampiyona idatsinzwe na rimwe.Saison ya 1996-1997 Rayon Sports yatsinzwe imikino ibiri gusa: Yatsinzwe na UNR FC na Rwanda FCC gusa.

Ndikumana Magnifique (uri mu kaziga) yari muri Rayon Sports yakuye CEAFA muri Zanzibar

‘Magnifique umukinnyi w’igitangaza twaguze 500.000 FRW’

Mu kiganiro yagiranye na RTV, Magnifique yavuze ko Mugemana Charles wari umuganga wa Rayon Sports icyo gihe (nubu niwe ukiri umuganga wayo kuva muri 1995) ngo niwe wagiye kumushaka ngo ajye muri Rayon Sports.

Icyo gihe avuga ko ngo yabanje kumusanga akamubwira ko bashaka ko ajya muri Rayon Sports avuye muri Rwanda FC (ubu yasenyutse) yakiniraga bakamuha ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu (350.000 FRW). Hari muri 1997.

Magnifique yarabyanze , ngo abwira Mugemana ko atayemera kereka ngo bamuhaye ibihumbi Magana atanu (500.000 FRW).

Mugemana na we yahise yikubura, asubira kuvugana n’abayoboraga ikipe bari bayobowe na Rumongi Longin wari Perezida wayo icyo gihe, abumvisha ko bakwiriye kuyamuha kuko ngo yari umukinnyi mwiza.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Mugemana Charles avuga ko abyibuka nk’ibyabaye ejo.

Ati " Nibyo ibyo Magnifique yavuze. Mbere nagiye kumureba yanga 350.000 FRW, nsubira kureba abayobozi mbumvisha ko ari umukinnyi dukeneye bityo ko tumutanzeho 500.000 FRW nta gihombo ikipe yagira."

Mugemana avuga ko icyo gihe bakuye abakinnyi batatu muri Rwanda FC barimo Ndikumana Magnifique wakinaga nka myugariro, Saidi Ndabaniwe wakinaga ku ruhande rw’i buryo rwugarira (right back) n’umunyezamu Mouhamoud Moss.

Ati " Nibwo twagiye muri CECAFA turanayitwara kuko twari tumaze kongeramo amaraso muri Rayon Sports. Rwanda FC ngira ngo ninabwo yahise isenyuka nubwo icyo gihe twatwaye igikombe cya Shampiyona ariyo twagihataniye cyane.”

Agaruka kuri Magnifique, Mugemana yavuze ko yari umukinnyi w’igitangaza.

Ati " Yari umukinnyi mwiza cyane , mwiza cyane. Imyaka ine yakiniye Rayon Sports yayigiriye akamaro cyane."

Yunzemo ati " Yakinanaga mu bwugarizi na Richard Hitimana (mukuru wa Thierry Hitimana) ari nawe wari kapiteni, aho agendeye Magnifique yabaye kapiteni wa Rayon Sports kugeza muri 2001 ayivuyemo agiye muri Seychelles."

Magnifique ubu usigaye uba mu Bubiligi agira inama abakinnyi kubanza gukora cyane no gukunda no guhesha ishama amakipe yabo bakabona gutekereza amafaranga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo