Mu Nzove, abafana ba Rayon Sports bakiriye Tshabalala nk’umwami -AMAFOTO

Tshabalala, rutahizamu mushya wa Rayon Sports yageze mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports yakiranwa ibyishimo byinshi n’abafana ba Rayon Sports.

Hari mu myitozo yo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2018. Yageze mu myitozo ya Rayon Sports hashize amasaha make ayisinyiye kuyikinira mu gihe cy’amezi 6 asigaye ngo shampiyona irangire.

Tshabalala aje muri Rayon Sports avuye mu ikipe y’Amagaju. Ikipe ya Rayon Sports imuzanye ngon afatanye na Diarra na we uzatangira gukinira Rayon Sports muri uku kwa mbere.

Uyu rutahizamu wigaragaje umwaka ushize akaza mu batsinze ibitego byinshi, yari amaze iminsi yifuzwa bikomeye na Rayon Sports ariko ikaba yari imuhanganiye na Kiyovu Sports.

Bitewe n’uko Umutoza Olivier Karekezi yagaragaje ko akeneye uyu rutahizamu ariko akanga kurekura na Mugisha Gilbert byavugwaga ko azatangwa mu Amagaju FC nk’intizanyo y’umwaka Rayon Sports ikongeraho miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, byabaye ngombwa ko amakipe yombi yumvikana amafaranga gusa.

Rayon Sports yahaye Amagaju miliyoni eshanu n’igice z’amanyarwanda (5.500.000 FRW).

Nubwo kwinjira mu myitozo byari 500 FRW na 1000 FRW ,abafana bari benshi mu Nzove

Imodoka yaziyemo bari bayuzuyeho

Yinjiye bamuteruye

Rwarutabura ahita amubera ’Bodyguard’

Bamwishimiye banamwifotorezaho

Asuhuza abafana

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo