Mu mukino wo kwipima, Rayon Sports yatsinze AS Kigali (AMAFOTO)

Mu mukino wa gishuti wahuje Rayon Sports na AS Kigali zizasohokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika, Rayon Sports yatsinze 1-0 cya Michael Sarpong ku mupira yaherejwe neza na Oumar Sidibe uheruka kuza muri iyi kipe.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kanama 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Rayon Sports iri kwitegura Al Hilal zizahura mu ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions League naho AS Kigali ikaba iri kwitegura KMC yo muri Tanzania bizahura muri CAF Confederation Cup.

Rayon Sports yabonye uburyo butatu bukomeye bwabonetse mu gice cya mbere, ariko igorwa n’uwahoze ari umunyezamu wayo, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wavanyemo imipira ibiri yatewe na Bizimana Yannick.

Ubundi buryo bukomeye cyane ku ruhande rwa Rayon Sports ni ishoti rikomeye ryatewe na Iranzi Jean Claude ku munota wa 5 ukubita ku giti cy’izamu ugaruka mu kibuga.

Igitego kimwe rukumbi nicyo cyatandukanyije impande zombi gitsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa 80, ku mupira yaherejwe neza cyane na Sidibe witwaye neza nubwo yinjiye asimbuye.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti ku Cyumweru ihura na Villa SC mu gihe AS Kigali na yo izakina n’iyi kipe yo muri Uganda ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yarebye uyu mukino

Maitre Freddy wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports

I Bumoso hari Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports, i bumoso ni Thadee Twagirayezu, Visi Perezida wa Rayon Sports

Perezida wa AS Kigali yarebye uyu mukino

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga


11 AS Kigali yabanje mu kibuga

Robertinho yatozaga umukino wa mbere imbere y’imbaga y’abafana kuva yagaruka muri Rayon Sports, undi yatoje wabereye mu Nzove, ikipe ye ikina na Giti cy’Inyoni yo mu cyiciro cya kabiri

Wari umukino wa mbere ku mutoza mushya w’abanyezamu ba Rayon Sports, Hannington Kalyesubula

Sidibe wakoranye imyitozo rimwe na bagenzi be, yari yabanje hanze

Abakinnyi bashya ba AS Kigali yari yababanje hanze harimo na Haruna Niyonzima

Sarpong wongeye kwigaragaza nka rutahizamu ukomeye

Bakame yahuraga n’ikipe yahoze abereye Kapiteni mbere yo kwerekeza muri Kenya,...yakinnye igice cyambere gusa kubera imvune y’ikirenge

Yasohotse mu kibuga aganira na Sarpong

Yahise yicara ku ntebe y’abasimbura , aha umwanya Bate Shamiru

Sidibe mbere y’uko asimbura

Bate Shamiru yabonye umupira ugana mu rushundura nyuma y’uko Sarpong yari amaze kuwukaragana ubuhanga

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Sarpong

Kamayirese Jean D’Amour (i bumoso) ushinzwe imyinjirize ku mikino Rayon Sports yakiriye

Jimmy Mulisa wamaze gutandukana na APR FC nk’umutoza wayo, yarebye uyu mukino

King Bernard, CEO wa Rayon Sports

Munyabagisha Valens ukuriye Komite Olempike (i buryo) na Komezusenge Daniel, umunyamabanga wa AS Kigali

Lomami Marcel, umutoza wa Gasogi United

Kazungu Claver, umuvugizi wa APR FC

Prosper Muhirwa (i bumoso ) na Martin Rutagambwa

Ishimwe Claude, umusifuzi wo mu cyiciro cya mbere

Umuraperi Khalifan ni umwe mu bahanzi bakunda Rayon Sports kandi bakunda kudasiba imikino yayo

Abafana bari benshi kuri Stade

Ibirambuye kuri uyu mukino biri kongerwa mu nkuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(9)
  • Habimana

    Ni byiza kabisa.ikipe yacu nimara kumenyerana izabikora.ese Sarpong nukuberiki yakinnye apfutse nimero ku ikabutura?

    - 2/08/2019 - 23:07
  • Mukasekuru

    Mwabikoze neza courage!

    - 2/08/2019 - 23:10
  • Ndaberetse Abdou

    Nizikosore kbsa

    - 3/08/2019 - 00:17
  • ######

    Turashima uru rubuga rwanyu ruri update kabisa

    - 3/08/2019 - 03:48
  • Mashyaka Emmanuel

    Ikipe yacu rayon Izabikora ndabizi kd Imana iradushyigikiye KBS

    - 3/08/2019 - 05:43
  • Darius

    Inkuru niyi kbs

    - 3/08/2019 - 09:06
  • Muhoza Eric

    Rayon Sport forever,
    Courage ngabo zacu muratunezeza

    - 3/08/2019 - 17:07
  • bikorimana samuel ukabari

    Andika ubutumwarayon izamara udukip ndabarahiy 2

    - 4/08/2019 - 23:04
  • Niyomukiza donatien

    Kbx congx kur rayon kbx

    - 5/08/2019 - 05:57
Tanga Igitekerezo