Mu mukino warimo ibitego byinshi, AS Kigali yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa mbere - AMAFOTO

Mu mukino wo ku munsi wa 15 wa Shampiyon, ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC 4-3 mu mukino wari uryoheye ijisho bituma AS Kigali isubira ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Amakipe yombi wabonaga afite ishyaka ryo gutahana amanota 3.

Amakipe yombi yakinnye umukino ufunguye kuva umukino utangiye kugera urangiye. Musanze FC yagowe cyane n’imvune ya Niyonkuru Ramadhan wavunitse ku munota wa 12 kandi ariwe bubakiraho umukino mu kibuga hagati. Ramadhan yahise asimburwa na Yussuf Munyakazi.

Abafana batari benshi cyane bari kuri Stade ya Kigali ntibategereje igihe kirekire ngo igitego cyinjire kuko ku munota wa 23 Ndahinduka Michel yinjije icya mbere cya AS Kigali ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina, acunga umuzamu uko ahagaze, atera mu izamu.

Ku munota wa 24, Ntamuhanga Tumaine Tity yatsinze icya 2 cya AS Kigali ku makosa ya ba myugariro ba Musanze FC bagize uburangare.

Musanze FC ntiyacitse intege kuko ku munota wa 34 nayo yinjiye icya mbere gitsinzwe na Imurora Japhet watsindishije umutwe ku mupira yari aherejwe na Francois nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Mudeyi Suleiman wagoye cyane abakinnyi ba AS Kigali.

Ku munota wa 36 nibwo AS Kigali yinjiye igitego cya 3 cyatsinzwe na Ngama Emmanuel ku mupira yari aherejwe na Mutijima Janvier, awuterera mu kirere adahagaritse, atsinda igitego cyiza cyane cyari kiryoheye ijisho. Igice cya mbere cyarangiye ari 3-2.

Ku munota wa 50 nibwo Musanze FC yishyuye. Ni igitego cyatsinzwe na Bokota Labama giturutse ku burangare bwa ba myugariro ba AS Kigali batakaje umupira imbere y’izamu, Bokota ahita akoresha ubwenge bwa ba rutahizamu abatsinda igitego. Abari kuri Stade bari bakomeje kuryoherwa no kubona ibitego byinjira, abatoza nabo bari kwibaza uko bazibira ngo batinjizwa ibindi kuko byagaragaraga ko umunota uwo ariwo wose igitego cyakwinjira mu izamu.

Ku munota wa 53 nibwo AS Kigali yabonye icya kane giturutse ku makosa akomeye yakozwe n’umunyezamu wa Musanze FC. Umupira waje hejuru ushyirwaho umutwe na Daniel Mwiseneza, umuzamu Olivier asohotse kuwufata uramucika, Ndarusanze abatsinda igitego cya 4, kiba icya 7 atsinze kuva Shampiyona yatangira ndetse akaba ariwe unayoboye ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi.

Musanze FC yagerageje uko ishoboye ngo yishyure icya 4 ariko biranga. Mbusa Kombi Billy yakoze impinduka Mudeyi Suleiman asimburwa na Harerimana Obed, Kanamugire Moses asimbura Hakizimana Francois wagize ikibazo cy’imvune ariko biranga biba iby’ubbusa, umukino urangira bikiri 4-3.

AS Kigali yahise irangiza imikino yayo mu gice kibanza cya Shampiyona iyoboye n’amanota 29 mu mikino 15. Ikurikiwe na Kiyovu SC ifite amanota 28 mu mikino 15. Rayon Sports ni iya 3 n’amanota 26 mu mikino 14. Sunrise ni iya 4 na 25 mu mikino 14, Police FC ni iya 5 n’amanota 22 mu mikino 15 naho APR FC ikaba iya 6 n’amanota 21 mu mikino 12.

Urutonde rw’agateganyo

Mbusa Kombi Billy na Eric Nshimiyimana basuhuzanya mbere y’umukino

11 AS Kigali yabanje mu kibuga

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Wari umukino ukomeye , urimo imbaraga n’ishyaka

Bokota aracyafite ibitego mu maguru

....Bokota bari bamucungiye hafi

Barirengako yari yagoye cyane ba myugariro ba AS Kigali

Niyonkuru Ramadhan wavunitse hakiri kare yarebaga uko bagenzi be bari kwitwara mu kibuga

Suleiman na we yari yagoye abakinnyi ba AS Kigali

Billy wasigaranye ikipe ya Musanze FC nyuma y’aho Sosthene yeguriye ku mirimo yo kuyitoza

Assouman, umufana ukomeye wa AS Kigali ntajya asiba ku mukino yakinnye

Uku niko Ngama Emmanuel yatsinze igitego cyiza cya 3 cya AS Kigali

Ngama Emmanuel yishimira igitego yatsinze neza cyane atereye kure ishoti yatereye mu kirere adahagaritse umupira

Cyagezemooo icya Musanze FC

Bishimira igitego cya Bokota

Imurora Japhet watsinze icya mbere cya Musanze FC ahanganye na Bishira Latif

Peter Otema yarebeye uyu mukino muri Stade

Francis (i bumoso) ukinira Kiyovu SC yarebye uyu mukino

Ndayisenga Kassim (i buryo), nyezamu wa Rayon Sports na we yanze gucikwa n’uyu mukino wari uryoheye ijisho

Abanyezamu ku mpande zombi bahuye n’akazi gakomeye

Ndarusanze watsinze icya 4 cya AS Kigali asatira izamu ahanganye na Shyaka Philbert...Yahise akomeza kuyobora ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi. Agize 7

Ndahinduka Michel watsinze icya mbere cya AS Kigali yavuye mu kibuga yagize imvune mu itako

Murengezi Rodrigue na we yavuye mu kibuga kubera imvune yagize mu ruteranyirizo rw’akaguru

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego muri 4 batsinze Musanze FC

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo