Mu mukino waranzwe n’imituku, Rayon Sports yanganyije na Police FC

Rayon Sports yanganyije umukino wa gishuti na Police FC 0-0 mu mukino wo gukomeza kwitegura Shampiyona ya 2020/2021 iteganyijwe gutangira tariki 4 Ukuboza 2020.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020 kuri Stade ya Bugesera.

Rayon Sports yakinaga umukino wa Gatatu wa gishuti nyuma y’uwo yatsinzemo Alpha 1-0 usozwa ku munota wa 70. Tariki 25 Ugushyingo 2020, Rayon Sports yari yanganyije na Bugesera FC 2-2.

Umukino wo kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yari yakoze impinduka ugereranyije n’umukino iheruka gukina na Bugesera FC. Bashunga Abouba wari wabanje mu izamu yari yahaye umwanya Kwizera Olivier, Habimana Hussein bita Eto aha umwanya Rugwiro Herve wari wabanje hanze mu mukino uheruka.

Amakipe yombi yahuriye muri uyu mukino nyuma y’uko anganyije mu mikino iheruka yakinnye. Uretse Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC, Police FC nayo yari yanganyirije 1-1 ku Bworoherane na Musanze FC.

Uyu mukino warimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi, waranze n’amakarita y’umutuku 3.

Niyibizi Emmanuel ukina nka myugariro w’i bumoso wa Rayon Sports wari wanigaragaje muri uyu mukino niwe wabonye ikarita y’umutuku ya mbere ku munota wa 70 nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo. Ku munota wa 76, Usengimana Faustin yabonye ikarita itukura na we nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo. Ku munota wa 78, Twizerimana Martin Fabrice yabonye ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa rikomeye yakoreye Mujyanama Fidele.

Aya makipe agomba gukina undi mukino umwe wa gishuti kuri buri ruhande mbere y’uko Shampiyona itangira.

Biteganyijwe ko ku cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2020 Rayon Sports izasura AS Muhanga naho Police FC yo yakira Musanze FC mu mukino wa gishuti wo kwishyura.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Police yabanje mu kibuga

Niyibizi Emmanuel wigaragaje muri uyu mukino

Kwizera Olivier niwe warinze izamu rya Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yarebye uyu mukino

Umubitsi wa Rayon Sports, Ndahiro Olivier

Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports, Ngoga Roger Aimable

Abayobozi muri Polisi barebye uyu mukino

Buri ruhande rwashakaga intsinzi nyuma y’uko bose banganyije imikino iheruka bakinnye

Rutanga yahuraga na Rayon Sports aherukamo

Radu na we yakinaga bwa mbere na Rayon Sports aherukamo

Hagati mu kibuga niho umukino wakiniwe

Niyibizi Emmanuel yabonye amakarita abiri y’umuhondo, ahabwa umutuku ku munota wa 70

Faustin Usengimana na we yahawe umutuku ku munota wa 76

Ku munota wa 78, Martin na we yahawe umutuku kubera gukandagira Mujyanama

Abatoza bombi baha amabwiriza abakinnyi

Gilbert Mugisha ukirutse imvune na Sunday Jimoh bishyushya

Drissa Dagnogo ahanganye na Aimable....bose binjiye basimbuye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo