Mu masaha 24 ni bangahe bamaze kwibaruza muri Rayon Sports?

Nyuma y’amasaha 24 gusa Rayon Sports FC Itangiye kubarura abafana bayo hifashishijwe uburyo bwa USSD kuri *702#, umubare w’abamaze kwiyandikisha nk’abakunzi ba Rayon Sports wamenyekanye.

Ku munsi w’ejo tariki 26 Gashyantare 2021 ni bwo Umuryango wa Rayon Sports usanzwe ari wo mu buryo bw’amategeko nyir’i kipe ya Rayon Sports FC watangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubarura abakunzi b’iyi kipe.

Ni igikorwa buri wese ushaka kwiyandikisha nk’umukunzi wa Rayon Sports akora yandika kuri telefoni ye *702# maze agacibwa gusa amafaranga 300 y’u Rwanda.

Uwibaruje ahita ahabwa nimero imuranga nk’umukunzi wa rayon Sports

Ni igikorwa cyatangijwe mu rwego rwo gufasha iyi kipe kumenya neza umubare w’abakunzi bayo mu buryo bufatika ngo biyifashe gukora igenamigambi rirambye.

Amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com ni uko nyuma y’amasaha 24 iki gikorwa gitangiye ku mugaragaro, abasaga 5000 bari maze kwiyandikisha kandi imibare ikaba ikomeje kwiyongera umunota ku wundi.

Mu biyandikishije nk’abakunzi ba Rayon Sports FC ku ikubitiro harimo abakinnyi ba Rayon Sports barimo Sugira Erneste, kapiteni wayo Rugwiro Herve, Mugisha Gilbert, abayobozi bayo n’abafana nka Ngenzahimana Bosco uzwi nka Rwarutabura n’abandi bari babukereye muri iki gikorwa cy’amateka cyabereye ku cyicaro cya Rayon Sports ku Kimihurura.

Mu bahise kandi bibaruza bagahabwa na nimero zibaranga nk’abakunzi ba Rayon Sports harimo abahoze bayikinira barimo Uwimana Abdul na Mbusa Kombi Billy bakinaga bombi nka ba rutahizamu.

Ikindi kandi ngo ni ukurushaho kwiyegereza abakunzi bayo no kujya bamenyeshwa gahunda zayo ngo bazisangemo uko bwije n’uko bukeye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo