Mu marira menshi, ‘Maman’ wa Katauti yagowe no kwakira urupfu rw’umuhungu we – VIDEO

Photo: ’Maman’ wa Katauti ubwo yageraga aho umuhungu we yari atuye

Mu muhango wo guherekeza Ndikumana Katauti Hamad wari umutoza wungirije wa Rayon Sports, ababyeyi be bagowe cyane no kwakira urupfu rw’umuhungu wabo ariko bigora cyane ’Maman’ we.

Si ababyeyi be gusa byagoye kwakira urupfu rutunguranye Katauti yapfuye ahubwo abakunzi b’imikino muri rusange cyane cyane abakunda umupira w’amaguru bari bafite agahinda kenshi mu muhango wo guherekeza bwa nyuma Ndikumana Katauti Hamad kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.

Gusezera kuri Katauti byabaye mu masaha ya saa munani z’amanywa mu rugo aho yari atuye munsi gato ya Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umuhango wo kujya kumusengera bwa nyuma mu musigiti wabaye nk’uwigijwe inyuma kuko ababyeyi be n’abandi bavandimwe bagombaga guturuka mu Burundi bari batarahagera. Umuryango wa Katauti wari wasabye ko atashyingurwa batarahagera ngo bamusezereho bwa nyuma.

Saa kumi n’imwe n’iminota itanu nibwo umuryango wa Katauti wari uturutse mu Burundi wageze mu rugo, bamusezeraho, nyuma umubiri uhita ujyanwa gusengerwa bwanyuma mu musigiti ahazwi cyane nko kwa Kadafi.

Kuva ageze ku irembo ry’aho umuhungu we yari atuye, kugeza bamujyana kumusengera bwanyuma, ‘Maman’ wa Katauti yaramuririye cyane ndetse bigaragarira amaso ko byamugoye kubyakira. Se umubyara na we yagaragaje agahinda gakomeye cyane.

Kari agahinda kenshi no kuri se wa Ndikumana Katauti Hamad

Katauti witabye Imana afite imyaka 39, yakiniye Amavubi imikino 51 anayabera kapiteni igihe kinini. Ni umwe mu bakinnyi bajyanye n’Amavubi mu gikombe cya Afurika muri 2004 ku nshuro imwe rukumbi u Rwanda rwacyitabiriye. Yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda harimo ayo muri Chypre no mu Bubiligi.

Katauti Hamadi akiri mu Rwanda yakiniye Rayon Sports, muri 2002-2003 yerekeza muri , KV Mechelen. Katauti kandi yakiniye , KAA Gent. Muri 2005-2006 yakiniye APOP Kinyras Peyias yo muri Chypre, nyuma aza kwerekeza muri Nea Salamina Famagusta FC nayo yo muri Chypre.

Muri 2008 yakiniye Anorthosis Famagusta FC na yo yo muri Chypre naho muri 2009 akinira Athletic Club Omonia Nicosia. Muri 2010 yerekeje muri AEL Limassol, asoreza gukina umupira nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya APOP Kinyras Peyias muri 2011.

Agarutse Katauti yakiniye Yanga Africans yo muri Tanzaniya ayivamo ajya muri Vitalo’o yo mu Burundi, nyuma agaruka muri Rayon Sports. Rayon Sports yayivuyemo ajya muri Espoir FC ari na ho yahagarikiye burundu gukina umupira maze ahita atangira kuba umutoza. Yabaye umutoza wa Musanze FC muri Seaon ishize ari naho yavuye ajya muri Rayon Sports aho yari yungirije Karekezi Olivier.

Inkuru bijyanye:

Agahinda kenshi ku mbaga yasezeye bwa nyuma kuri Katauti – AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • iradukunda jado

    uyu muvandimwe Imana izamwakire mubayo

    - 17/11/2017 - 09:41
Tanga Igitekerezo