MU MAFOTO, uko Rubavu Beach Volleyball World Tour iri kugenda

Mu karere ka Rubavu , mu Ntara y’i Burengerazuba hateraniye ibihugu birenga 10 biturutse ku isi yose mu byiciro by’abagore n’abagabo bakaba baritabiriye Irushanwa ry’Isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga yiswe (Rubavu Beach Volleyball Tour).

Iri rushanwa ribereye muri Afurika ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka. Ibihugu biri i Rubavu ni Cote D’Ivoire, Ubwongereza, Ubuholandi, Denmark, Japan, Czech Republic, Norvege, Sweden, Chypre ndetse n’u Rwanda. Slovenia na Canada byaje kubura ku munota wanyuma.

Ni irushanwa ryatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019. Mu mukino wabimburiye iyindi saa mbiri n’igice, Denmark yatsinze ubuyapani seti 2-1, naho mu wundi mukino , Cyprus itsinda Norway seti 2-0.

Mu mikino yabaye saa tatu na makumyabiri, ikipe yo mu Buyapani yatsinze seti 2-0 iy’ Abanyarwanda Mukunzi Christophe afatanyije na Flavien Ndamukunda.

Uwundi mukino wahuje abakinnyi bo mu Bwongereza, iya Javier Bello na Joaquin Bello itsinda seti 2-0 iya Mark Garcia-Kidd afatanyije na Frederick Bialokoz.

Muvunyi afatanyije na Niyonkuru nabo batsinzwe seti 2-0 n’Abayapani Koshikawa afatanyije na Ikeda.

Umukino wa mbere mu itsinda rya kane (D) , Gatsinzi Venuste na Habanzintwari Fils bagize imwe mu makipe atatu y’abagabo ahagarariye u Rwanda bafunguye batsinda ikipe ya Japan (Tellness/Iversen) amaseti 2-1 (21-16, 17-21 na 15-10).

Bitewe n’uko amakipe yitabiriye mu bagore atari menshi, amakipe arahura hagati yayo, agende akuranwamo mu gihe mu bagabo bo bagabanyije mu matsinda 4.

Mu bagore, ikipe y’u Rwanda igizwe na Louise Muhoza na Penelope Musabyimana iratangira ihura na Danmark, mu gihe indi kipe igizwe Pacifique Mulisa na Christine Nyirarukundo ihura n’Abongereza maze undi mukino uhuze ikipe ihagarariye Cote d’Ivoire n’Ubuholandi.

Beach Volleyball World Tour ni irushanwa ryo ku rwego rw’Isi ribera mu bihugu bitandukanye rigahuza amakipe yiganjemo ayo mu bihugu 20 bya mbere ku rutonde rwa FIVB.

Muri iri rushanwa riri kubera mu Rwanda, Côte d’Ivoire ni cyo gihugu cya Afurika cyitabiriye kuko bigoye kubona ikipe ya Afurika iri mu bihugu 20 bya mbere ku Isi muri uyu mukino.

Igihugu cyakiriye Beach Volleyball World Tour kiba cyemerewe gushyiramo amakipe atatu mu byiciro cyakiriye (akaba ari yo mpamvu u Rwanda rufite amakipe atatu y’abagabo n’atatu y’abagore).

Uretse ubu buryo bubiri, hari n’andi makipe atumirwa na FIVB (Wild card), ayo abanza guca mu ijonjora kugira ngo abone guhura n’amwe yo muri 20 ya mbere (nk’uko byagenze ku ikipe ya Denmark n’iy’u Buyapani).

U Rwanda rwakiriye irushanwa ryo ku rwego rwa mbere rifite inyenyeri imwe mu gihe irushanwa rya nyuma ribaho rya World Tour ari iryo ku rwego rwa gatanu rifite inyenyeri eshanu.

Itandukaniro ry’izi nzego cyangwa inyenyeri, ni amafaranga ashorwamo cyane ku bihembo.

Mu ry’inyenyeri imwe u Rwanda rwakiriye, ibihembo bigomba guhera ku bihumbi $10 kumanuka (mu byiciro byombi ubiteranyije) mu gihe mu ry’inyenyeri eshanu, ibihembo bigera mu bihumbi $400.

Ibyo wamenya ku mukino wa Beach Volleyball

Beach Volleyball ni umukino w’intoki ukinirwa ku mucanga n’amakipe abiri, buri imwe igizwe n’abakinnyi babiri ndetse nta batoza biyambazwa mu gihe cy’umukino.

Kugira ngo ikipe imwe itsinde, igomba gutsinda amaseti menshi muri atatu ashoboka aho buri imwe iba itsindirwa ku manota 21 ariko ashobora kurenga mu gihe ikipe iri inyuma yagira 20.

Mu gihe buri kipe itsinze iseti imwe muri abiri ateganywa, hitabazwa iya gatatu itsindirwa ku manota 15.

Muri uyu mukino iyo amanota y’umukino amaze gutsindwa agabanyika n’umubare karindwi cyangwa gatanu mu iseti ya gatatu, amakipe ahinduranya ikibuga kugira ngo hatagira igira urwitwazo nk’umuyaga cyangwa ibindi.

Umukinnyi aba yemerewe iminota itanu (time-out) mu gihe yaba agize ikibazo, yayirenza ataragaruka mu kibuga ikipe ye igaterwa mpaga muri iyo seti (niba ari iya mbere) cyangwa igaterwa mpaga mu mukino.

UKO IRUSHANWA RIRI KUGENDA

Mu bagabo:

8H30

Japan (Kensuke Shoji afatanyije na Masato Kurasaka) vs Denamark (Nicolay Houmann afatanyije na Jacob Stormly (24-22, 19-21 and 11-15)

Norway (Hans Erik Dybfest & Ruben Olai Lund Løvli) vs Cyprus (Antonis Liotatis & Georgios Chrysostomou) 19-21 and 21-23

9H 20

Japan (Hitoshi Murakami & Keisuke Shimizu) vs Christophe Mukunzi & Flavien Ndamukunda) 2-0 (21-12 and 21-13)

England (Javier Bello & Joaquin Bello) vs England (Mark Garcia-Kidd & Frederick Bialokoz) 2-0 (21-11 and 21-13)

Japan (KOSHIKAWA/IKEDA) vs Rwanda (Muvunyi/Niyonkuru) 2-0 (24-22 and 21-12)

Czech Republic (Sramek/Gala) vs Norway (Opshal/Øftaas) 25-23
21-13

Gatsinzi Venuste na Habanzintwari Fils bagize imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda babashije gutsinda ikipe y’Abayapani

Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien batangiye batsindwa

Uko iyi mikino iri kugenda birakomeza kongerwamo ndetse n’amafoto menshi

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo