MU MAFOTO , Rayon Sports yerekanye abatoza bashya, bijeje abafana Igikombe cya Shampiyona

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwerekanye abatoza bashya; Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixao na Pedro Miguel uzamwungiriza mu gihe cy’amezi atandatu azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Igikorwa cyo kwerekana aba batoza bombi cyabereye ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Gashyantare 2022.

Manuel Paixao yavuze ko atari ubwa mbere agiye gukorera muri Afurika ndetse intego ye ari ugutwara igikombe cya Shampiyona.

Yagize ati "Ndashaka gushimira Perezida wacu [wa Rayon Sports] kuri aya mahirwe. Tugiye gukora ibishoboka kugira ngo twegukane Igikombe cya Shampiyona. Abafana tuzakora buri kimwe kugira ngo tubashimishe."

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko abatoza bashya basabwe guhesha ikipe igikombe no kongera gusohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.

Ati "Twahereye ku bunararibonye bwe kuko yakinnye muri Portugal, yatoje muri Portugal n’ibihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika. Ni umuntu uzadufasha. ni ugutsinda, ni ugusohokera u Rwanda muri Afurika, ntabwo twamuzanye ngo dutsinde gusa ahubwo no kugeza abakinnyi asanzwe ku rwego rushimishije. Twabaye dusinye amezi atandatu."

Manuel da Silva aje gusimbura Masudi Djuma wirukanywe mu kwezi gushize nyuma yo guhagarikwa ukwezi kumwe mu Ukuboza 2021.

Rayon Sports yari yasigaranywe na Lomami Marcel, yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26, irushwa atanu na APR FC ya mbere.

Mbere y’uko isoko ryo kugura abakinnyi rifunga mu kwezi gushize, yongeyemo Kwizera Pierrot, Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin, Umunya-Uganda Musa Esenu n’Umunya-Cameroun Mael Dindjeke.

Byari ibyishimo byinshi ku muyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

Abafana binjiye bishyuye ngo bakurikire uyu muhango

Abafana bibumbiye muri 4 G Group, fan Club nshya yamaze kwandika isaba kwinjira mu zifana Rayon Sports, bari babucyereye

Manuel da Silva asinya...aje gusimbura Masudi Djuma

Pedro Miguel uzamwungiriza na we yamaze gusinya

Umuyobozi wa Skol. Ivan yabahaye ikaze

Uwari uhagarariye Tom Transfers yavuze ati ibi biradushimisha nk’abafatanyabikorwa ba Rayon Sports, sinava aha ntafashe agafoto

Abanyamakuru babajije ibibazo binyuranye

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo