Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Sunrise 2-1 mu mukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona , Azam Rwanda Premier League 2018/2019. Muri uyu mukino, Caleb yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita umugeri umufana wari winjiye mu kibuga.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 1 Ugushyingo 2018 i Nyagatare ku kibuga Sunrise FC isanzwe yakiriraho imikino. Umunya Ghana, Michel Sarpong, yakiniraga Rayon Sports umukino wa mbere nyuma yo kubona ibyangombwa muri iki cyumweru. Ndayisenga Jean D’Amour bakunda kwita Mayor yakinaga bwa mbere ahura na Rayon Sports yahoze akinamo umwaka ushize.
Sunrise FC yakinnye uyu mukino idafite rutahizamu Baboua Samson wahawe ikarita itukura mu mukino baheruka gukina.
Rayon Sports niyo yinjiye neza mu mukino, ibona imipira y’imiterekano 3 yashoboraga kuvamo ibitego ariko Muhire Kevin na Manishimwe Djabel basimburanaga kuyitera ntibabasha kuyinjiza mu izamu.
Ku munota wa 18, Rayon Sports yabonye Penaliti ku ikosa Uwambazimana Leon bakunda kwita Kawunga yakoreye Michel Sarpong wari uherejwe umupira mwiza na Muhire Kevin. Ni Penaliti yinjijwe neza na Bimenyimana Bon Fils Caleb.
Ku munota wa 26 Michel Sarpong yatsindiye Rayon Sports igitego cya 2 ku mupira wari uvuye muri Koloneri yatewe na Manishimwe Djabel, Sarpong bakunda kwita Balotelli atsindisha umutwe.
Ku munota wa 72, Kapiteni wa Sunrise Sova Musa yateye Coup franc neza yinjizwa neza na Gasongo Jean Pierre watsindishije umutwe ari nacyo gitego rukumbi Sunrise FC yabonye muri uyu mukino. Ni igitego Sunrise FC yabonye nyuma yo kotsa igitutu cyinshi Rayon Sports mu gice cya kabiri.
Ku munota wa 65, Mugisha Gilbert yinjiye mu kibuga asimbuye Manishimwe Djabel naho Mutsinzi Ange asimbura Muhire Kevin.
Ku munota wa 87 w’umukino, Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe ikarita itukura, nyuma yo gukubita umufana wari winjiye mu kibuga.
Ku munota wa 87, Sunrise FC yatsinze igitego ariko cyangwa n’abasifuzi kuko hari habaye ikosa mbere y’uko gitsindwa. Abafana bamwe ba Sunrise FC bagize ngo ni igitego, umwe ahita yirukira mu kibuga asanganira Caleb asa nushaka kumukubita , Eric Irambona aramufata, undi aramwiyaka, imirwano itangira ubwo. Caleb yahise amukubita umugeri, umufana yikubita hasi , polisi iza kumukura mu kibuga, Caleb ahabwa umutuku.
Ku minota 90 y’umukino hongeweho iminota 5 bituma umutoza Robertinho akuramo Gilbert wari winjiye asimbuye, yinjiza myugariro Habimana Hussein.
11 Sunrise FC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:
Abasimbura ba Sunrise FC
Abasimbura ba Rayon Sports
Abatoza ba Rayon Sports
Abatoza ba Sunrise FC
Yannick utaritwaye neza mu mukino Rayon Sports yatsinzwe na Mukura VS 2-1 yari yabanje hanze
Mbere y’umukino, Robertinho yaganirije Djabel wanateye Koloneri yavuyemo igitego cya 2
Baboua Samson utarakinnye uyu mukino ku ruhande rwa Sunrise FC kubera ikarita itukura yabonye mu mukino ikipe ye iheruka gukina
Michel Sarpong witwaye neza muri uyu mukino agatsinda igitego , akanakorerwaho ikosa ryavuyemo Penaliti
Axel Rugangura wa RBA mu kazi , ageza ku baturage uko umukino uri kugenda
Mashami Vincent, umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi yarebye uyu mukino
Umufana wa Sunrise FC
Rwarutabura
Umupira si intambara...Abafana ba Rayon Sports baganira n’uwa Sunrise FC
Ndayisenga Jean D’Amour wahoze muri Rayon Sports niwo mukino wa mbere yari akinnye ahuye nikipe yahozemo...Ni umwe mu bayizonze muri uyu mukino
Uwambazimana Leon akunda kugora Rayon Sports yigeze gukinira
Caleb Bimenyimana watsinze igitego cya mbere
Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bari bayiherekeje i Nyagatare: Uhereye i bumoso , Twagirayezu Thadee, ukuriye Komite y’akanama ngengamyitwarire muri Rayon Sports , Muhirwa Freddy , Visi Perezida wa Rayon Sports, Maitre Zitoni, umunyamategeko wa Rayon Sports na Kamayirese Jean D’Amour ushinzwe imyinjirize ku mikino Rayon Sports yakiriye
Mugabo Justin, umujyanama wa Komite ya Rayon Sports mu bijyanye n’itangazamakuru
Ikosa ryavuyemo Penaliti..Uwambajimana Leon bakunda kwita Kawunga niwe wakoreye ikosa kuri Michel Sarpong bakunda kwita Balotelli
Nk’umuntu wakinanye na Caleb, mbere y’uko Penaliti iterwa, Mayor yabanje kugira inama umunyezamu
Uko Penaliti yatewe na Caleb yinjiye mu izamu
Caleb yishimira igitego
Abafana ba Sunrise FC bacitse intege nyuma yo gutsindwa ibitego 2 hakiri kare
Mayor yahanganaga n’abakinnyi bakinanye igihe kirekire
Muhire Kevin mu kazi
Niwo mukino wa mbere Irambona Eric yakinnye nyuma yo kongera amasezerano
Uko igitego cya 2 cya Rayon Sports cyinjiye mu izamu
Sarpong yishimira igitego
Gikundiro Forever bari baherekeje Rayon Sports i Nyagatare
Bamwe mu bagize Vision Fan Club
Felix wo muri FERWAFA (i buryo) ni umwe mu bakurikiranye imigendekere y’uyu mukino
Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports
I Buryo hari King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports
Niyonzima Olivier Sefu wakinnye neza uyu mukino
Radu ahanganira umupira
Bijya gutangira, mufana niwe wabanje kuza asatira Caleb
Caleb yahise ahabwa ikarita itukura
Abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever Group bishimiye cyane iyi ntsinzi
PHOTO:RENZAHO Christophe
Inkuru bijyanye:
######
Andika ubutumwa nuko umufana ukubita umukinnyi aba akwiye gufungwa nkamezi 6 kuko birakabije.
karenzi
Kugeza ubu ntakosa mbona Caleb yakoze, nugihe cyose yabanje gukubitwa kumugaragaro. So, uriya mutuku ukwiye kuvaho pe
######
ariko rwandamagazine ipfiki namarche generation kombona mudashyiraho amafotoyabo