MU MAFOTO, Rayon Sports yatsinze Police FC , ifata umwanya wa kabiri

Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 cyinjijwe na Essomba Willy Onana, biyifasha gufata umwanya wa kabiri n’amanota 18, irushwa amanota abiri na Kiyovu Sports ya mbere, yo ikira Rutsiro FC ku wa Kane.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Ukuboza 2021. Umukino wakererewe iminota 18 kuko wari uteganyijwe gutangira saa cyenda bitewe n’uko wari wabanjirijwe n’uwo Mukura VS yatsinzemo Gorilla FC 1-0.

Rayon Sports yari yagaruye mu kibuga Onana Willy Essombe utarakinnye umukio baheruka gutsindamo AS Kigali kuko yari yujuje amakarita 3 ataramwemereraga gukina uwo mukino.

Ku munota wa cumi na gatanu, Iranzi Jean Claude wari wakinishijwe hagati mu kibuga nk’uko byagenze ku mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali, yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Mugisha François bita Master.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira amakipe yombi yatangiranye impinduka, aho ku ruhande rwa Rayon Sports yahise ivanamo rutahizamu Souleiman Sanogo asimburwa na Rudasingwa Prince, mu gihe Police FC yakuyemo Sibomana Patrick hinjiramo Kapiteni wayo Nshuti Dominique Savio wari wabanje ku ntebe y’abasimbura.

Ku munota wa 62 w’umukino Police FC yabonye Koruneri yatewe na Nshuti Dominique Savio maze Mousa Omar ateye umupira mu izamu rya Hakizimana Adolphe wari wamaze kugwa, awukuzamo ivi.

Ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyanaranze umukino wose muri rusange ku mupira muremure Yussef Rhab yatangiye mu kibuga hagati, awuhereza Essombe Willy Onana wacenze myugariro wa Police FC, Rutanga Eric akagwa, acenga n’umuzamu Bakame atera umupira mu izamu ryambaye ubusa, atsinda igitego cye cya gatanu muri shampiyona muri rusange.

Onana yari yagarutse mu kibuga nyuma y’uko atakinnye umukino wa AS Kigali kubera amakarita 3 y’umuhondo

Muhire Kevin witanze cyane muri uyu mukino

Muvandimwe JMV yahuraga bwa mbere na Police FC yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports....Yazonze iyi kipe yakiniye imyaka 6

Kayisire Jacques, Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports

Roger, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports

Sadate Munyakazi yongeye kuza gushyigikira Rayon Sports nyuma y’uko yari yanaje ku mukino wa AS Kigali

Furaha JMV wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports na we ni umwe mu badasiba kuza gushyigikira ikipe

Muhirwa Prosper na we ntajya asiba ku mikino ya Rayon Sports

Abayobozi muri Polisi y’igihugu bari baje kwihera ijisho uko abasore babo bitwara

Ishimwe Prince ushinzwe umutekano ku mikino Rayon Sports yakiriye

Nshimiye Joseph wahoze mu buyobozi bwa AS Kigali

Bayingana, Team manager wa AS Kigali

Abakinnyi ba Rayon Sports batari muri 20 bifashishijwe kuri uyu mukino, bari baje gushyigikira bagenzi babo

Onana na Youssef bamaze kugaragaza ko baziranye cyane

Bishimira igitego cya Onana

Byari ibyishimo ku bakinnyi na staff ya Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo