MU MAFOTO, Rayon Sports yatsinze Marines FC, Yannick asezera neza

Rayon Sports yatsinze Marines FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona harimo kimwe cyatsinzwe na Yannick Mukunzi wakinaga umukino wa nyuma muri Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri mu Suede mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya Gatatu biteganyijwe ko azasinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Ni umukino wari wakiriwe na Marines kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite myugariro Abdul Rwatubyaye wagiye muri Macedonia mu igeragezwa mu ikipe ya Skupi FC. Byahaye umwanya Hussein Habimana wo kongera kubanza mu kibuga akinana mu bwugarizi na Manzi Thierry.

Rutanga ukirutse umugongo yari yashyizwe mu bakinnyi 18 Rayon Sports yifashishije kuri uyu mukino.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0. Rayon Sports itsinda igitego cya mbere ku munota wa 68 cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu, nyuma y’akazi kari kabanje gukorwa na Caleb na Sarpong. Ni igitego yatsinze yirengeje umupira atareba mu izamu ( Garrincha ).

Ku munota wa 81 nabwo Sefu yakoreweho Penaliti ku mupira yari ahawe na Sarpong Michael yinjizwa neza na Yannick Mukunzi wakinaga umukino we wa nyuma.

Nyuma y’umukino, Robertinho yavuze ko Yannick ari umukinnyi udasanzwe kandi uri kuzamura urwego cyane.

Ati " Nkanjye kuva nagera muri Rayon Sports, yazamuye imikinire kuburyo atajya atakaza umupira kandi ubwo nibwo buryo bwa Rayon Sports bw’imikinire. Ndamwishimiye cyane. Icyo nahamya ni uko no muri Brazil yakinayo ."

Yannick wari ufite ibyishimo byinshi yatangaje ko ashimishijwe cyane no gutsinda igitego ku mukino wa nyuma we muri Rayon Sports.

Ati " Ni ibintu binshimishije cyane. Ikipe ya Rayon Sports nayigiriyemo ibihe byiza.
Ndayishimira cyane , guhera ku bayobozi banjye , Staff technique, n’abakinnyi bagenzi banjye by’umwihariko abafana ba Rayon Sports, ndabashimira cyane.
"

Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 31 inyuma ya APR FC ifite 32 mbere yo gukina umukino w’umunsi wa 15 na Police FC ndetse n’ikirarane ifitanye na Sunrise FC.

Urutonde rw’agateganyo

Stade Umuganda iri munsi y’umusozi wa Rubavu

Gikundiro Forever bari bari muri Fan Clubs zaherekeje Rayon Sports i Rubavu

Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel (hagati) niwe wayoboye uyu mukino

Mazimpaka Andre na Kassim Ndayisenga nibo banyezamu bifashishijwe kuri uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports

Kambale Salita Gentil (wambaye numero 9) yahuraga n’ikipe yigeze gukinira

Wari umukino wa nyuma Yannick Mukunzi yakinnye muri Rayon Sports

Kuko abanyamahanga 3 bari bamaze kuzura (Mugheni Fabrice, Jonathan Rafael na Michael Sarpong ), Donkor Prosper niwe munyamahanga utakoreshejwe kuri uyu mukino

Rwasamanzi Yves utoza Marines FC yabanje gusuhuzanya na Rutanga yigeze kubera umutoza muri APR FC

Robertinho na Ramazan basohoka mu rwambariro

11 Marines FC yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rwasamanzi Yves, umutoza wa Marines FC

Mugheni Fabrice witwaye neza kuri uyu mukino nyuma yo kuva mu mvune

Myugariro Iradukunda Eric bakunda kwita Radu

Yannick yakinaga umukino we wa nyuma muri Rayon Sports

Jean Paul Nkurunziza wa Isango Star ageza ku bakurikira 91.5 FM uyu mukino

Radio Rwanda nayo yari yakereye kugeza ku banyarwanda uko umukino wagendaga

Eric Irambona ukomeje kwitwara neza ku ruhande rw’i bumoso rwugarira mu mikino 4 ikurikirana ahakinnye

Mu minota ya mbere y’umukino, umukinnyi wa Marines FC yakoze umupira, Uwikunda Samuel yemeza ko atari Penaliti nubwo abakinnyi ba Rayon Sports bayisabaga

Sarpong yari acungiwe hafi cyane Runanira Hamza

Rwasamanzi mu kazi

Saleh wakinnye neza cyane ku ruhande rwa Marines FC

Marines FC yiganjemo abana bakiri bato ubona bafite imbere heza...Uyu ni Nishimwe Blaise

Nsengiyumva Irshad

Mu minota ya mbere y’umukino, ubwugarizi bwa Marines FC bwari buhagaze neza ...Uyu ni myugariro Ndayishimiye Thierry

The Vert Fan Club yari yabanje gukina umukino wa gishuti n’abakanyujijeho muri Marines FC, bahita bakomerezaho bafana ikipe yabo ya Rayon Sports

Uhereye i bumoso: Twagirayezu Thadee ukuriye akanama ka ’Discipline’ muri Rayon Sports, Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports na Kamayirese D’Amour ushinzwe imyinjirize ku mikino Rayon Sports yakiriye

Muhire Jean Paul (wambaye ingofero ), umubitsi wa Rayon Sports

Itangishaka King Bernard (i bumoso), umunyamabanga wa Rayon Sports

Maitre Zitoni, umunyamategeko wa Rayon Sports

Lt.Col. Richard Karasira (i buryo), Perezida wa Marines FC. I bumoso hari Amb. Munyabagisha Valens, umuyobozi wa Komite Olempike

Umuhanzi Safi Madiba uzwi kuba ari umufana ukomeye wa Rayon Sports yarebye umukino wayo yakiniye i Rubavu

Witakenge Jannot wahoze ari umutoza wungirije muri Rayon Sports yarebye uyu mukino

Major General Alexis Kagame ( i bumoso ) umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri ikorera mu Majyaruguru y’Igihugu

Cyuzuzo, umugore wa Bashunga Abouba

Vital wahoze muri Komite ya Rayon Sports

Umunyamakuru Skizzy na we ari mu barebye uyu mukino

Mugisha Francois Master yasimbuye Mugheni Fabrice

Jonathan Rafael yasimbuye Bukuru Christophe

Myugariro Hussein Habimana wabanzagamo umukino wa 2 muri Rayon Sports

Mu mikino 3 aheruka gukina, Mazimpaka Andre amaze gutsindwa igitego 1

Bimenyimana Bon Fils Caleb wahushije ibitego byabazwe

Nubwo yatsinzwe ibitego 2, Ahishakiye Hertier yitwaye neza kuri uyu mukino

Igitego Sefu yatsinze atareba mu izamu

Umunyezamu yari yafashwe mu nshundura z’izamu

Bishimira igitego cya Sefu

Ingeri zinyuranye zarebye uyu mukino

Manishimwe Djabel na Bashunga Abouba bari baje kureba uko bagenzi babo bitwara mu kibuga

Abakinnyi ba Etincelles FC barebye uko abakeba babo bakinaga na Rayon Sports

Sefu yatsinze igitego anakorerwaho Penaliti

Yannick atera Penaliti

Manzi Thierry yasoje umukino ashimira Imana

Abafana ba Rayon Sports bishimiye cyane aya manota

Yannick Mukunzi yasoje asezera ku bafana

PHOTO:RENZAHO Christophe

img27727|center

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ryamukuru

    turabemera cyneeeeee rwandamagazine mutugezaho amakuru meza namafo atagira uko asa Imana ijye ibampera umigisha.......

    - 21/01/2019 - 09:26
Tanga Igitekerezo