MU MAFOTO, Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura Musanze FC

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022 ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura shampiyona izasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu, aho izatangira yakira Musanze FC.

Nyuma y’uko hasohotse amabwiriza avuguruye ya Minisiteri ya Siporo agendanye n’ingamba zo kwirinda Covid 19 ndetse n’isubukurwa rw’imikino mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yayo mu Nzove ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Ibi bije nyuma yo gukingiza abakinnyi n’abakozi bayo urukingo rushimangira ku wa Kuri uyu wa mbere tariki 10 Mutarama 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu kabiri tariki ya 10 Mutarama 2022 nibwo iyi kipe yapimishije abakinnyi ndetse n’abakozi covid 19 byatumye batangira imyitozo ku mugoroba guhera ku isaha ya saa cyenda.

Abakinnyi batari muri iyi myitozo harimo Mitima Isaac, Nishimwe Blaise, Kwizera Olivier na Bashunga Abouba. Sasha, umutoza wungirije yatangaje ko uretse Bashunga Abouba watse uruhushya kubera ibyangombwa ari gushaka byo kujya muri ’test’ muri Portugal, abandi bakinnyi ngo bafite ibibazo by’uburwayi bidakomeye ku buryo bizera ko mbere y’umukino, baza bamaze gusanga abandi mu myitozo.

Rayon SPorts iri kwitegura Musanze FC ku munsi wa 12 wa Shampiyona umukino utenganyijwe kuwa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022 umukino uzabera kuri Sitade ya Kigali saa cyenda.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 19. Ikurikiwe na Musanze FC ifite amanota 16. Ni urutonde ruyobowe na Kiyovu Sports ifite amanota 24.

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo