Nyuma y’uko yari imaze iminsi 2 ikorera ku kibuga cya IPRC Ngoma, ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo ya mbere kuri Stade nshya ya Ngoma. Ni mu mwiherero w’iminsi 11 iyi kipe ikomereje muri aka Karere mu rwego rwo kwitegura Shampiyona.
Ku isaha ya saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019 nibwo iyi kipe yakoreye imyitozo kuri iyi stade. Ni imyitozo yamaze amasaha abiri n’igice. Iraza kongera kuhakorera indi saa cyenda n’igice z’umugoroba.
Rayon Sports yari yabanje kujya ikorera imyitozo ku kibuga cya IPRC Ngoma kuko hari imirimo yari itararangira gukorwa ku bwatsi bw’ubukorano bwatewe muri Stade ya Ngoma.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 nibwo Rayon Sports izakina umukino wa gishuti na Etoile de l’Est yo mu cyiciro cya kabiri guhera saa cyenda n’igice kuri Stade ya Ngoma. Kwinjira bizaba ari 500 FRW, 1000 FRW na 3000 muri VIP.
Rayon Sports izasubira i Kigali mu mpera z’uku kwezi igiye gukina na AS Kigali tariki ya 1 Ukwakira ku mukino wa Super Cup.
Nyuma y’uyu mukino izahura na Gasogi United ku munsi wa mbere wa Shampiyona uzakinwa tariki ya 5 Ukwakira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda z’amanywa.
Kirasa Alain niwe ukomeje kuyobora imyitozo mu gihe umutoza mukuru w’iyi kipe ataratangazwa
Eric Irambona niwe uyoboye bagenzi be bari mu mwiherero
PHOTO:RENZAHO Christophe
Habimana
Ni byiza cyane kuba abakinnyi bari mu mwiherero kure ya Kigali.Gusa uburyo ubuyobozi buri kutubeshya Ku kibazo cy’umutoza ntabwo bidushimisha.Jean Paul umuvugizi wa rayon nawe tuzamwita umubeshyi.
NDAHAYO
nibakomerezaho kuko ejobundi mugaciro bagaragaje urwego ruri hasi cyane.
######
Nibashake umutoza barekekutubeshya nokuduteza abakeba
#####
Ari nkurunziza , ari Sadate
Bose tumaze kubamenya bafana APR fc, nigute bifata bakadutsindisha muri caf champ. bakogera kutwaka agaciro twari twifitiye
Nn ngooooooooo, nibakore ntacyo ntawugambanira rayon ngo bimuhire
PACIFIQUE
shn icyo nkundira RWANDA MAGAZINE ni uko impa amakuru ya Rayon uku byifuza Never give up..
naho ubundi amakipe yo turayakubitira mumwijima