MU MAFOTO, Police FC yatsinze Musanze FC
Police FC yatsinze Musanze FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona ihita ijya Ku mwanya wa 3 n’amanota 13.
Hari mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wakiriwe na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021.
Musanze FC yaherukaga kunganya 1-1 na AS Kigali ku munsi wa karindwi wa shampiyona mu mukino wabereye i Nyamirambo mu gihe Police FC yo yanganyije na Gicumbi FC 0-0.
Musanze FC yari yagaruye mu kibuga kapiteni wayo Idrissa utarakinnye umukino uheruka kubera amakarita atatu y’umuhondo. Yari yagaruye kandi rutahizamu wayo Ben Ocen wari ufite ikibazo cy’imvune. Musanze FC ariko ntiyari ifite Nshimiyimana Amrani na Irokan Ikecuku bavunikiye ku mukino wa AS Kigali.
Danny Usengimana niwe wafunguye amazamu ku gitego yatsindishije umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri. Ku munota wa 78 Dusabe Claude bita Nyakagezi yishyuriye Musanze FC.
Ku munota 94 (hari hongeweho iminota 5) Dusabe Claude yitsinze igitego ku mupira wari uvuye kuri coup franc yari itewe na Sibomana Patrick.
Police FC yahise igira amanota 13 naho Musanze FC igumana amanota 11, iguma ku mwanya wa gatanu. Urutonde rw’agateganyo ruyobowe na Kiyovu Sports ifite amanota 16, igakurikirwa na AS Kigali ifite 15. Police FC iri Ku mwanya gatatu.
Frank Ouna na Maso batoza Musanze FC
Kirasa Alain na Nutall batoza Police FC
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
11 Police FC yabanje mu kibuga
Aya manota yari ingenzi kuri buri kipe
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ntajya asiba ku mukino y’ikipe ye
Umuyobozi wa Police FC, Rtd ACP Rangira Bosco
Nsanzumuhire Dieudonne bita Buffet, Perezida w’abafana ba Musanze FC
Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC, Rwabukamba J.B Rukara
Nyakagezi niwe wari wishyuriye Musanze FC Nubwo ibyishimo bitatinze kuko yitsinze igitego umukino ujya kurangira
Abakinnyi ba Police FC baburana Igitego Muhadjili yari atsinze, umusifuzi Simba akemeza ko habayeho kurarira
Police FC yahise igira amanota 13, ijya Ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’agateganyo
PHOTO: Renzaho Christophe
TANGA IGITEKEREZO