MU MAFOTO: Musanze FC ikomeje kwitegura Bugesera FC
Ikipe ya Musanze FC ikomeje imyitozo yitegura umunsi wa 16 wa shampiyona izahuramo na Bugesera FC.
Ku wa Kane tariki 3 Gashyantare 2022 nibwo Musanze FC yasubukuye imyitozo yitegura imikino ya ’Phase retour’ ya Shampiyona y’uyu mwaka.
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022 nibwo Rwandamagazine.com yasuye iyi kipe isanga iyi kipe ikomeje imyiteguro y’uyu mukino w’umunsi wa 16.
Umukino ubanza, Musanze FC yari yatsinze Bugesera FC 3-1. Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe tariki 13 Gashyantare 2022 mu Bugesera.
Amran Nshimiyimana umaze iminsi arwaye Malaria ni umwe mubatazakina uyu mukino.
Abakinnyi 4 ba Musanze FC bazaba bahura na Bugesera FC bigeze kunyuramo barimo Niyitegeka Idrissa, Muhire Anicet bita Gasongo, Twagirimana Pacifique na Irokan Ikeckukwu.
Musanze FC yasoje icyiciro kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa 5 n’amanota 23.
Frank Ouna, umutoza mukuru wa Musanze FC niwe wayoboye iyi myitozo
Obed Harerimana wamaze gusinya muri Musanze FC avuye muri Police FC akomeje imyitozo muri iyi kipe yagarutsemo
Niyitegeka Idrissa, kapiteni wa Musanze FC azaba ahanganye na Bugesera FC yigeze gukinira
Rutahizamu Eric Kanza
Samson Ikeckukwu azaba ahura na Bugesera FC yanyuzemo
Nshimiyimana Maurice bita Maso, umutoza wungirije wa Musanze FC
Nyandwi Idrissa, umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Musanze FC
Twagirimana Pacifique na we ni umwe mu banyuze muri Bugesera FC
Umutoza w’abanyezamu, Gilbert Harerimana
Sembagare Muhoza, Kit Manager wa Musanze FC
Habiyaremye Jean na we ni Kit Manager wa Musanze FC
I bumoso hari Imurora Japhet, Team Manager wa Musanze FC
Nyirikindi Saleh, rutahizamu uca ku ruhande
Muhire Anicet bita Gasongo azaba ahura n’ikipe yavuyemo mbere yo kwerekeza muri Musanze FC
PHOTO:RENZAHO Christophe
TANGA IGITEKEREZO