Mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, Police Fc na Rayon Sports zanganyije 1-1 mu mukino wari uryoheye ijisho.
Kuri uyu wa Kane Shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yasubukuwe, aho APR FC ari yo kipe yabimburiye andi kubona amanota atatu mu mukino watangiye ku isaha ya saa sita kuri stade ya Bugesera, APR FC itsinda Bugesera 3-0.
Nyuma y’umukino wa APR FC na Bugesera, hakurikiyeho umukino wari witezwe na benshi wahuje Rayon Sports na Police Fc.
Rayon Sports yari ifite abakinnyi 6 batari bukine uyu mukino kubera ibibazo by’imvune barimo Mugisha Gilbert, Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo, Iradukunda Axel ndetse na Muhire Kevin. Undi wiyongereyeho ni Manace Mutatu wavunikiye mu myitozo yo ku wa kabiri bituma adakora imyitozo ya nyuma yo ku wa gatatu. Abo bose bariyongeraga kuri nyezamu Kwizera Olivier.
Police FC yo ntiyari ifite myugariro wo ku ruhande rw’i bumoso, Rutanga Eric wari ufite amakarita 3 y’umuhondo atamwemereraga gukina uyu mukino.
Ikipe ya Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick, Héritier Luvumbu aza kucyishyura kuri Penaliti yari ikorewe Sugira Ernest ku munota wa 45 w’umukino ari nako warangiye.
Uko imikino yose yagenze
Amakipe ahatanira igikombe
Bugesera 0-3 APR FC
Espoir Fc 1-0 Marines Fc
Rutsiro Fc 0-2 AS Kigali FC
Police Fc 1-1 Rayon Sports
Amakipe ahatanira kutamanuka
As Muhanga 0-2 Gorilla Fc
MukuraVS 1-0 EtincellesFC
Sunrise Fc 1-1 Gasogiunited
Kiyovu Sports 1-2 Musanze Fc
Mugisha Gilbert wavunitse, yari yaje gushyigikira bagenzi be
Herve Rugwiro yari yagarutse mu kibuga nyuma yo kumara igihe atabanza mu kibuga
Hertier Luvumbu ukomeje kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye, no muri uyu yigaragaje cyane
Uko Luvumbu yinjije penaliti
Clement na we uri mu bitwaye neza muri uyu mukino
Matiku Marcel, Perezida wa FERWAFA yakurikiye iyi mikino yombi
Anne Lyse wa FERWAFA aba akurikirana ko amabwiriza yo kwirinda covid-19 yubahirizwa mu mikino ya shampiyona
Kuko hari habereye imikino ibiri, abafana ba Bugesera FC na APR FC baboneyeho kurebana n’aba Rayon Sports na Police umukino wa kabiri
I bumoso hari Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports naho i buryo hari Ngoga Roger, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports
PHOTO:RENZAHO Christophe