Rubavu BVWT:Abanyarwandakazi bananiwe kugera ku mukino wa nyuma (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019 nibwo hasozwa irushanwa rya Rubavu Beach Volleyball World Tour.

Ku isaha ya saa mbili n’igice z’igitondo nibwo hakomezaga imikino ya 1/2 mu bagabo n’abagore aho umukino wabanje wahuje ikipe y’ubwongereza ya Javier Bello na Joaquin Bello bakina n’Ubuyapani bwa Kensuke Shoji na Masato Kurasaka maze Ubuyapani bwerekeza ku mukino wanyuma butsinze ubwongereza amaseti 2-0 (18-21 na 17-21) aba bakaza guhura na Denmark nayo yasezereye abayapani.

Muri 1/2 ku bakobwa cyabanjirijwe n’ikipe y’ubuhorandi ya Van Driel na Reinders ikina n’Ubwongereza bwa Palmer na Grimson maze abahorandi batsinda abongereza amaseti 2-1. (20-22, 21-19,15-10)

Hakurikiyeho umukino w’ ikipe y’u Rwanda igizwe na Nzayisenga Charlotte na Judith bakina na Denmark ya Zibrandtsen na Olsen maze Abanya Denmark batsinda u Rwanda ku maseti 2-0 (21-13,21-10).

Guhatanira umwanya wa 3

Ikipe y’ubwongereza igizwe n’impanga Javier Bello and Joaquin Bello
ifashe umwanya wa 3 n’umudari wa Bronze nyuma yo gutsinda ikipe y’abayapani ya Shimizu na Murakami set 2-0 (21-18, 21-15)

Abanyarwandakazi Nzayisenga Charlotte na Judith bari babashije kugera muri kimwe cya kabiri ntibabashije kugera ku mukino wa nyuma kuko batsinzwe n’abanya Denmark

Abanya Denamark nibo bakuyemo ikipe y’u Rwanda yari isigaye muri iri rushanwa

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo