MU MAFOTO, Amavubi muri Gym i Nairobi

Mbere yo kwerekeza muri Seychelles, ikipe y’igihugu , Amavubi yakoreye imyitozo yo kunanura imitsi muri ’Gym’ mu Mujyi wa Nairobi bagezemo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Ni mbere y’uko bari buhite bahaguruka berekeza muri Seychelles aho agiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amavubi yahagurutse saa saba zo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, yabanje guca i Entebbe muri Uganda mbere y’uko akomereza i Nairobi, aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa kumi n’imwe na cumi.

I Nairibo, Amavubi yafashe ifunguro rya mu gitondo ndetse n’ifunguro rya saa sita.

Nyuma ya saa sita, Amavubi yakoze imyitozo yoroheje muri Gym mbere y’uko yongera gusubukura urugendo.

Rutahizamu Tuyisenge Jacques ukinira Petro Atlético muri Angola, azahurira na bagenzi be muri Seychelles.

Tariki 5 Nzeri 2019 nibwo hateganyijwe umukino ubanza uzabera kuri Stade Linite ku isaha ya saa munani ku isaha yo mu Rwanda (saa kumi z’umugoroba ku isaha ya Seychelles.)

Nyuma yo kwakirwa na Seychelles ku wa Kane w’iki Cyumweru, Amavubi azakira umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Photo: Imanishimwe Sammy

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo