MU MAFOTO 80: Uko byari byifashe Sadate ahererekanya ububasha na Murenzi Abdallah

Murenzi Abdallah wahawe na RGB kuyobora inzibacyuho mu muryango Rayon Sports, yamurikiwe ibyo wari ufite na Munyakazi Sadate wari uyoboye Komite Nyobozi icyuye igihe, birimo ibikombe bibiri.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, witabirwa n’Umukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi n’abagize komite zombi.

Murenzi Abdallah uyoboye komite y’ inzibacyuho , Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire nabo bari muri komite bari bitabiriye uyu muhango, mu gihe ku ruhande rwa Munyakazi Sadate hari Furaha Jean Marie Vianney wari Visi Perezida wa kabiri na Cyiza Richard wari umubitsi.

Mu byo komite ya Munyakazi Sadate yashyikirije Murenzi Abdallah harimo ibikombe bibiri harimo kimwe cya shampiyona ndetse n’icyo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana, inyandiko 407 zirimo izo banditse n’izo bandikiwe, impapuro 643 zigaraza raporo y’umutungo , inyandiko 75 z’amasezerano yagiranye n’abakinnyi, abatoza n’abafatanyabikorwa, ibikoresho by’ikipe [biri ku kibuga], udutabo twa sheki 14 turimo utwarangiye n’impapuro eshanu zandikishirijweho ibirango by’ikipe muri RDB ariko batarahabwa. Hari kandi kashe z’Umuryango [nyinshi zifashishwa ku bibuga].

Murenzi wahawe inshingano zo kuyobora ikipe mu minsi 30 yavuze ko kuba mu byo yahawe harimo ibikombe bibiri Rayon Sports yatsindiye, ngo ni ikimenyetso kiza cyo kuragwa ibikombe.

Yavuze ko ashimira igihugu cyamuhaye inshingano ndetse ngo bizeye ko bazabasha gushyira mu bikorwa ibyo basabwe gukora mu minsi 30.

Ati " Ndashimira igihugu kuba cyarangiriye icyizere, ngashimira uburyo yitwaye mu gukemura ikibazo ibibazo byari bimaze iminsi mu ikipe ya Rayon Sports, icyizere n’inshingano twahawe, twizeye ko tuzabasha kubishyira mu bikorwa ko n’inzego z’igihugu zituri hafi."

Yunzemo ati " Dufite icyizere ko mu minsi 30 hari byinshi tuzaba twashyize ku murongo, ndanashimira kandi komite yari imaze iminsi iyoboye Rayon Sports, ibyo mutagezeho tuzagerageza tubigereho, inshingano twahawe tuzafatanya twese tuzigereho."

Murenzi yakomeje avuga ko bagiye gukora ibishoboka bakagarurira ibyishimo abafana ba Rayon Sports.

Ati " Reka dufatanye twubake Rayon Sports igarurira abakunzi ibyinshimo, tuve mu bibazo bya hato na hato bimaze iminsi, twubake ubuyobozi n’imiyoborere irambye, igihugu cyacu gifite imiyoborere myiza, bigomba kugera no muri siporo ndetse na Rayon Sports."

Munyakazi Sadate we yatangaje ko yumva yishimira ko hari umurongo yari yaratangiye uzagenderwaho.

Yavuze ko kimwe mu byatumye atagera ku nshingano ze harimo no kuba atarabashize guhuriza abafana hamwe ngo abasobanurire umurongo we

Ati " Icyangoye ni uko nazanye umurongo wo kugenderaho, sinabasha gushyira abantu hamwe ngo bagendere kuri uwo murongo, iyo bibaho ntibyari kutugora. Kuba muri Rayon Sports bisaba ubwitange, umwanya ibitekerezo n’amafaranga."

Impinduka mu buyobozi bw’Umuryango Rayon Sports zabaye nyuma y’isesengura ry’ibibazo byawo RGB yatangiye gukurikirana muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko muri iri sesengura bakoze basanze Rayon Sports ifite ibibazo bishingiye ku mategeko n’imiterere.

RGB yavuze ko kuri ubu bigaragara ko hari Rayon Sports ebyiri; aho Rayon Sports Club yemejwe n’iteka rya Mininisitiri mu 1968 itandukanye na Association Rayon Sports yashinzwe mu 2013.

Yavuze ko kandi uyu muryango ufite ikibazo cy’icyicaro cy’aho ubarizwa kuko kuri ubu hagaragara hane harimo i Nyanza, Kicukiro na Gasabo ahakoreraga Munyakazi Sadate.

Ikindi cyagaragaye muri Rayon Sports ni uburyo yahinduye ikirangantego cyayo bitamenyeshejwe inzego zibishinzwe ndetse no kuba mu nzego ziyigize harimo izifite ubuzima gatozi kandi ubwayo atari impuzamiryango.

RGB yavuze ko Rayon Sports ifite ikibazo kijyanye n’ikoreshwa nabi ry’umutungo, aho kuri ubu nta bihumbi 200 Frw ifite kuri konti zayo, ikaba yarigeze kugiraho ibihumbi 10 Frw muri Nyakanga 2019 mu gihe kuri ubu ifite umwenda wa miliyoni 800 Frw .

Yagaragaje uburyo muri Rayon Sports hatangazwa raporo zitari ukuri cyane ku bijyanye n’amafaranga yinjira ku bibuga, ayasohotse cyangwa ayatanzwe n’afatanyabikorwa.

Urwego rw’Imiyoborere rwavuze ko kandi rwasanze mu bikombe bigera kuri 20 Rayon Sports yatwaye, kimwe gusa cyari cyibitse mu biro bya Munyakazi Sadate ari cyo kigaragara.

Mu nshingano zahawe Komite y’Inzibacyuho izakora mu gihe cy’iminsi 30 uhereye kuri uyu wa 24 Nzeri, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.

MU MAFOTO, UKO UYU MUHANGO WAGENZE

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yari yitabiriye uyu muhango w’ihererekanyabubasha muri Rayon Sports

Janvier Munyampara ushinzwe kugenzura umuryango itari iya Leta, Imiryango ishingiye ku myemerere n’imitwe ya politike

Kalisa Edward, umunyamabanga wa RGB

Frederic ushinzwe itangazamakuru mrui RGB

Yari inkuru ishyushye ! Buri munyamakuru yari yakoze ku gikoresho yizeye ko kiri bumufashe kuyitara adategwa

Imanishimwe Samuel wa Kigali Today yari ateze amatwi ibihavugirwa

Inyandiko zitandukanye nizo Sadate yashyikirije Murenzi Abdallah

Munyakazi Sadate wari Perezida wa Rayon Sports

Furaha JMV wari Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports

Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports

Cyiza Richard wari umubitsi wa Rayon Sports

Murenzi Abdallah ugiye kuyobora komite y’inzibacyuho muri Rayon Sports

Twagirayezu Thadée uri muri komite y’inzibacyuho

Me Nyirihirwe Hilaire nawe ari muri Komite y’inzibacyuho

Sadate yabanje gusobanura ibyo bashyikirije Komite nshya

Inyandiko 407 Rayon Sports yanditse n’izo yandikiwe, inyandiko 75 z’amasezerano yagiranye n’abakinnyi, abatoza n’abafatanyabikorwa, ibikoresho by’ikipe [biri ku kibuga], impapuro 643 zigaragaza ikoreshwa ry’umutungo, udutabo twa sheki 14 turimo utwarangiye n’impapuro eshanu zandikishirijweho ibirango by’ikipe muri RDB ariko batarahabwa. Hari kandi kashe z’Umuryango [nyinshi zifashishwa ku bibuga] nibyo byatanzwe

Buri ruhande rwabisinyiye ndetse na RGB ibabera umuhamya

Sadate yabwiye abanyamakuru ko agiye yishimye kuko ngo Rayon Sports ibonye umurongo ngenderwaho...mu itangazo yageneye abanyamkuru yavuze ko ngo umurongo Rayon Sports ibonye uzahoraho iteka ukazayigeza ku iterambere rirambye

Ati " Icyangoye ni uko nazanye umurongo wo kugenderaho, sinabasha gushyira abantu hamwe ngo bagendere kuri uwo murongo, iyo bibaho ntibyari kutugora. "

Murenzi ati " Reka dufatanye twubake Rayon Sports igarurira abakunzi ibyinshimo, tuve mu bibazo bya hato na hato bimaze iminsi"

Murenzi Abdallah asubiza ibibazo by’abanyamakuru...Yatangaje ko bifuza kongera kugarura Rayon Sports iha ibyishimo abafana, anasaba abafana gushyira hamwe bagafatanya kubaka ikipe

Murenzi ati " Bwana Thadee rero ubu karatangiye kandi aba Rayon baduhanze amaso ariko nkurikije umurava n’ishyaka usanganywe, tuzabigeraho"

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo