APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation yatsinze Djoliba Athletic Club 2-1 mu mukino wo kwishyura wa wa 1/16 , amakipe yombi anganya 2-2 mu mukino yombi ariko APR FC isezererwa muri iri rushanwa kubera igitego kimwe yatsindiwe mu Rwanda.
Mu mukino ubanza APR FC yari yatsindiwe muri Mali 1-0 na Djoliba FC. Yasabwaga kucyicyura ubundi ikanarenzaho, ikirinda kwinjirizwa igitego cyangwa ibitego ku kibuga cyayo.
Umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa 17 Werurwe 2018 kuri Stade Amahoro guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba.
APR FC yatangiye ishakisha igitego ariko itungurwa no kubanzwa igitego na Djoliba AC ku munota wa 10 cyatsinzwe na Siaka Bakayoko ku munota wa 10 gusa w’igice cya mbere. Abafana ba APR FC bari baje ari benshi gushyigikira ikipe yabo babaye nk’abacika intege ndetse barushwa umurindi na bake ba Rayon Sports bari baje gushyigikira Djoliba AC yakinaga n’umukeba wabo.
Abakinnyi ba APR FC bakomeje kwihagararaho binyuza cyane cyane kuri Dijad Bizimana wagaragaje ko ari umukinnyi uri ku rwego rwo hejuru.
Ku munota wa 20 Djihad Bizimana yatsindiye APR FC igitego cyo kwishyura ku ishoti yatereye kure y’izamu gisa neza nicyo yatsinze Anse Reunion bari basezereye mu ijonjora ry’ibanze. Ikipe ya APR FC yabaye nkigaruka mu mukino ariko kubona icya 2 biba ihurizo. Umunyezamu wa Djoliba Adama Keita yakomeje kubera ikibazo gikomeye ba rutahizamu ba APR FC binyuze mu mipira yakuragamo ariko ahanini akanabazonga atinza umukino mu buryo bunyuranye. Iyo ataryamaga, yamaraga umwanya atarasubiza umupira mu kibuga. Yabikoze kuva mu minota ya mbere y’umukino kugeza urangiye. Umusifuzi yakunze kumwihaniza ariko ntibyagira icyo bitanga.
Mu gice cya kabiri APR FC niyo yabanje gukora impinduka . Ku munota wa 48, Nshuti Innoce yasimbuye Nshuti Dominique Savio utigeze agaragara.
Ku munota wa 67, Issa Bigirimana na we yavuyemo aha umwanya Sekamana Maxime asimbura.
Umutoza wa Djoliba AC, Diarra Fenyari, abonye ko ikipe ye itangiye kugarizwa nawe yahise akora impinduka ku munota wa 74 akuramo Naby Soumah asimburwa na Mohammed Cisse.
Gusimbuza kwa APR FC byatanze umusaruro kuko ku munota wa 76 APR FC yabonye icya 2 gitsinzwe na Nshuti Innocent. Hari ku ishoti ryabanje guterwa na Bizimana Djihad, umunyezamu wa Djolina ntiyawufata ngo awukomeze, Nshuti Innocent awusongamo, biba 2-1ari nako umupira warangiye.
APR FC yahise isezererwa muri Total CAF Confederation Cup. Djihad Bizimana ni umwe mu bakinnyi ba APR FC bakoze iyo bwabaga muri iri rushanwa kuko bavuyemo afite ibitego 4 mu mikino 4 APR FC yakinnye harimo 3 yatsinze wenyine Anse Reunion mu mukino ubanza wo mu ijonjora ry’ibanze.
11 APR FC yabanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwrio Herve, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste (Migi), Djihad Bizimana, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude, Muhadjili Hakizimana, Nshuti Savio Dominique.
11 Djoliba AC yabanje mu kibuga:Adama Keita (16), Siaka Bagayoko (03), Emile Kone (04), Aboulaye Diaby (5), Mamatou Kouyate (8), Umar Kida (9), Mamadou Cisse (12), Seydou Diallo C (14), Naby Soumah (15), Cheick Niang (18), Boubacar Traore (23).
Abatoza ba APR FC
Abasimbura ba APR FC ni uku bari bambaye
Nshuti Innocent (Hejuru) na Sekamana Maximme babanje ku ntebe
Abafana ba APR FC bari bakoze ibishoboka ngo baze kuyitera ingabo mu bitugu
Abafana ba Rayon Sports bari baje gufana Djoliba AC
Umutoza mukuru wa Djoliba ADC , Fanyeri Diarra yari afite imibare myinshi
Rwari urugamba nk’izindi
Muhadjiri yari acungiwe hafi cyane
Nshuti Dominique Savio utigeze yigaragaza muri uyu mukino
Adama , umunyezamu wa Djolina AC yihanangirijwe kenshi n’umusifuzi kubera gutinza umukino kuva mu gice cya mbere kugeza umukino urangiye
Abafana ba APR FC bibumbuye muri Intare Fan Club bari bitwaje imitaka
Rubona (i bumoso) wigeze gutoza APR FC na we yari yaje kureba uyu mukino
Gen. James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda ni umwe mu banyacyubahiro barebye uyu mukino
Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi (i buryo) na we yarebye uyu mukino
Gen. Nyamvumba , umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yari ahari
Imipira yo hejuru, Djoliba AC yayumvaga neza cyane
Djoliba AC bishimira igitego batsinze hakiri kare cyane
Djihad Bizimana witanze cyane muri uyu mukino arahanganira umupira
Ibi byo mu kibuga ntibyabura
Icya mbere cya APR FC cyagezemoooo!
Jimmy Mulisa byanze, yishima mu mutwe
Adama Keita wagaragazaje ko azi kohereza neza imipira imbere ikagera neza kuwo ashaka kuwuha
Migi wakiniye inyuma cyane muri uyu mukino
Mangwende ntiyigeze azamuka ngo ahindurire imipira ba rutahizamu nkuko asanzwe abizwiho
Iranzi ahanganiye umupira na Siaka watsindiye Djoliba...niwe mukinnyi wagoye cyane APR FC kuko nta mwanya uhamye yari afite mu kibuga
Uko iminota yicumaga niko Petrovic atumvaga neza uko ikipe ye yananiwe kwinjiza ibitego
Bageze aho bose bajya inama!
Adama Keita yafataga umupira akamara iminota atarawusubiza mu kibuga
Nshuti Innocent yishimira igitego
Rugwiro Herve ahanganira umupira
Diaby yugarira izamu
Mu minota yanyuma, APR FC yashakishije igitego cyari kuyifasha gukomeza ariko biranga
Uku niko ku ntebe y’abasimbura byari byifashe ubwo umusifuzi yarangizaga umupira
Ukuriye abafana ba Djoliba AC yari yishimye cyane nyuma y’uko basezereye APR FC
Ku rundi ruhande , abatoza ba APR FC bari bumiwe
Nubwo bari bamaze gusezererwa, abakinnyi ba APR FC bashimiye abafana bari baje kubashyigikira
Siaka watsinze igitego cyatumye APR FC isezererwa
Bashimira abafana ba Rayon Sports baje kubatera ingabo mu bitugu
Arasenga ashimira Imana
Uyu mufana ni uku yarebaga
Rujugiro ntiyiyumvishaga uko ikipe ye isezerewe yakiniye mu rugo
PHOTO:RENZAHO Christophe
karenzi
Bibaho, nibahamwe hamwe bategure amarushanwa yumwaka utaha, pole kuri APR FC
MWIZERWA
Ahahahahaha champion turayisubitse turimo kwitegura DJOLIBA, yewe mwiteguyeneza turabibonye, gusa muransekeje ntimubuzebyose ahahahahahahaha!
HIRWA BAROS IGISUMIZI
APR YAGERAGEJE ARIKO HARI BYISHI YIGIYEMO BAKOMEZE GUTEGURA