MU MAFOTO 60, Sekamana Maxime yagarutse muri Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati usatira izamu muri Rayon Sports, Sekamana Maxime yamaze kugaruka mu myitozo hamwe na bagenzi be bitegura Shampiyona izatangira tariki 1 Gicurasi 2021.

Sekamana agarutse nyuma y’umwaka urenga yari amaze atari mu kazi kubera ko hari ibyo atumvikanagaho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yishyuzaga Rayon Sports miliyoni 4 Frw yamusigayemo ubwo yayisinyiraga imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC mu mpeshyi ya 2019.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi, uyu mukinnyi akaba yagarutse mu kazi ke ndetse yatangarije Rwandamagazine.com ko yishimiye kugaruka mu kazi ke, by’umwihariko mu ikipe ya Rayon Sports.

Ati " Ndishimye cyane, bagenzi banjye banyakiriye neza. Nanjye nari nkumbuye kuza kongera gusenyera umugozi umwe hamwe nabo."

Sekamana yirinze kuvuga icyo yaba yumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo agaruke mu kazi.

Ubwo Shampiyona ya 2019/20 yahagarikwaga n’icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe, Sekamana Maxime yari umwe mu bakinnyi bo ku mpande bahagaze neza.

Uyu mukinnyi yatangarije Rwandamagazine.com ko agifite inyota yo kuzamura urwego.

Ati " Ndacyafite inyota yo kongera kugaruka neza nk’uko mbyifuza gusa Imana nimfasha na none bizagenda neza. Nubwo maze umwaka ntakina, nakoraga imyitozo ku giti cyanjye kandi nizeye ko urwego ndiho ari rwiza nkazabasha gufasha ikipe yanjye kwegukana igikombe kuko niyo ntego dufite."

Kuri iki cyumweru tariki 18 Mata 2021 nibwo Sekamana yageze mu mwiherero wa Rayon Sports mu Nzove. Kuri uyu wa mbere yatangiye imyitozo hamwe na bagenzi be. Ni imyitozo iri gukorwa kabiri ku munsi.

Yishimiye kugaruka

Bamuhaye ikaze mu rugo ...nawe arababyinira, abereka urukumbuzi yari abafitiye

Cyiza Hussein byamurenze abanza gufata agafoto bari kumwe mbere y’uko batangira imyitozo

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo