Abafana ba Kiyovu Sports baraye mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatandatu, zinganya amanota 60 ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri.
Amakipe yombi yerekanye umukino ukwiye kuba ari uw’abahatanira Igikombe cy Shampiyona, ariko warebwe n’abafana batari benshi cyane kubera ibiciro bihanitse byari byashyizweho. Itike ya make yari 5000 Frw naho iya menshi ikaba ibihumbi 30 Frw.
Kiyovu Sports yarokowe n’umunyezamu Kimenyi Yves wakuyemo ishoti ryageragejwe na Rwabuhihi Placide ari muri metero nka 25, ashyira umupira muri koruneri.
Uburyo uyu munyezamu yahise aryama hasi, byahaye Kiyovu Sports guhumeka ndetse nyuma y’iminota ine ibona penaliti yinjijwe na Bigirimana Abedi nyuma yo gukinirwa nabi na Nsabimana Aimable ku munota wa 14.
Ubwugarizi bwa APR FC bwarimo Nsabimana Aimable na Buregeya Prince bwakiniraga ku gitutu ariko by’umwihariko Omborenga Fitina wagowe no guhagarika Muhozi Fred.
Muhozi ni we wakoreweho ikosa na Omborenga ku munota wa 28, umusifuzi Ishimwe Jean Claude yerekana ko umupira uterekwa hafi y’urubuga rw’amahina. Emmanuel Okwi yateye uyu mupira uruhukira mu izamu ubwo Ishimwe Jean Pierre wari uhagaze nabi yananirwaga kuwukoraho.
Nyuma y’iminota itanu, nabwo Omborenga yakiniye nabi Muhozi noneho inyuma gato y’urubuga rw’amahina, Mugenzi Cédric ahannye iri kosa umupira ufatwa na Ishimwe Jean Pierre umurusha ingufu, uvuye mu biganza bye widunda hasi aho watewe na Okwi n’umutwe ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.
Umupira wa koruneri yatewe na Manishimwe Djabel ku munota wa 57 ni wo wavuyemo igitego cya APR FC cyinjijwe na Omborenga Fitina nyuma y’uko Kimenyi Yves na bagenzi be bananiwe gukiza izamu.
Mugenzi Bienvenu yahushije uburyo bwabazwe ku munota wa 88 ubwo yacengaga umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, ariko ananirwa kuwurenza Nsabimana Aimable.
APR FC yasatiriye kandi mu minota ya nyuma ishaka igitego cyo kwishyura ariko ihusha uburyo bwiza kuri Mugisha Bonheur wigaramye umupira ujya ku ruhande.
Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports igira amanota 60 ku mwanya wa kabiri, izigamye ibitego 22. APR FC ni iya mbere n’amanota 60, izigamye ibitego 23.
Kiyovu Sports isigaje imikino itatu izahuramo na Etoile de l’Est, Espoir FC na Marines FC mu gihe APR FC izahura na Gorilla FC, AS Kigali na Police FC.
Uburyo APR FC yari yateguye ahicara abanyacyubahiro
Abatoza ba Kiyovu Sports binjira mu kibuga
Komiseri n’abasifuzi bayoboye abakinnyi b’impande zombi
Mascott ya APR FC yaje imbere y’abakinnyi bayo
Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Umusifuzi Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’ aganira n’abakapiteni b’amakipe yombi; Manishimwe Djabel wa APR FC na Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports
Intebe y’abatoza ba Kiyovu Sports barangajwe imbere na Haringingo Francis (ubanza iburyo)
Abasimbura ba Kiyovu Sports
Abatoza bombi; Erradi Adil Mohammed wa APR FC na Haringingo, basuhuzanya imbere ya Rulisa Patience wari umusifuzi wa kane
Irambona Eric na Ngendahimana Eric babanje ku ntebe y’abasimbura
Kimenyi Yves yakuyemo umupira ukomeye watewe na Rwabuhihi mu minota ya mbere
Kimenyi Yves yaryamye hasi mu rwego rwo kugabanya igitutu cya APR FC
Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wa APR FC mu izamu, mbere y’uko Kiyovu Sports itera penaliti
Bigirimana Abedi yateye umupira, Ishimwe awubona ujya mu izamu
Byari ibyishimo kuri Kimenyi ubwo Kiyovu Sports yafunguraga amazamu
Bigirimana Abedi na bagenzi be bishimira igitego cya mbere
Byari ibyishimo bidasanzwe ku bafana ba Kiyovu Sports
Abafana ba APR FC batangiye kwifata mapfubyi hakiri kare
Mugisha Gilbert afunga umupira
Ndayishimiye Thierry atera umupira ubwo yari asatiriwe na Bizimana Yannick
Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed, areba uko ikipe ye ikina mu gice cya mbere
Nsabimana Aimable akura umupira kuri Mugenzi Cedric
Serumogo Ally agerageza gucenga Niyomugabo Claude
Manishimwe Djabel ashoreye umupira
Ruboneka Bosco na Benedata Janvier bari bahanganye mu kibuga hagati
Abasimbura ba APR FC bareba uko bagenzi babo bari gukina
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Okwi
APR FC yishyuriwe igitego kimwe na Omborenga Fitina mu gice cya kabiri
Umutoza Adil ahabwa amabwiriza akurikiza na Rulisa Patience
Adil yahawe ikarita y’umuhondo na Ishimwe Jean Claude
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, ni umwe mu barebye uyu mukino
Umuvugizi wungirijewa Guverinoma, Mukurarinda Alain
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga
Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe, yarebye uyu mukino yicaranye na Muvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports
Abatoza b’Amavubi barebye uyu mukino
Bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports bitabiriye uyu mukino
KNC uyobora Gasogi United
Munyakazi Sadate na Muhirwa Prosper babaye mu buyobozi bwa Rayon Sports
Abraham Kelly (iburyo) na Rutagambwa Martin na bo babaye mu buyobozi bwa Rayon Sports
Team Manager wa APR FC Lt Colonel Guillaume Rutayisire areba uko ikipe yitwara
Inkuru bifitanye isano: Kiyovu Sports yatsinze APR FC zinganya amanota mu rugamba rw’Igikombe cya Shampiyona (Amafoto)
Amafoto: Renzaho Christophe