MU MAFOTO 400 : Uko byari byifashe APR FC yegukana Igikombe cya 20 cya Shampiyona

Ibitego bibiri bya Mugisha Gilbert byafashije APR FC gutsinda Police FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2021/22 n’amanota 66, irusha inota rimwe Kiyovu Sports yatsinze Marines FC.

Mbere y’uyu mukino wabaye ku wa Kane, APR FC yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe ititaye ku biva ku mukino wa Kiyovu Sports zari zihanganiye igikombe, nta kosa yakoreye imbere y’abakunzi bayo bari baje kuyishyigikira i Nyamirambo.

Umutoza Adil Mohammed Erradi wa APR FC, yari yahisemo kubanza ku ntebe bamwe mu bakinnyi be nka Manishimwe Djabel, Omborenga Fitina na Ruboneka Bosco ni mu gihe Police FC itari ifite Hakizimana Muhadjiri wahawe ikarita itukura ku mukino wa Bugesera FC.

APR FC wabonaga ari yo yinjiye mu mukino mbere ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye harimo ayo ku munota wa 17 Bizimana Yannick yahushije.

Police FC yanyuzagamo igasatira ariko nta mahirwe akomeye yigeze ibona.

Ku munota wa 38, Nshuti Innocent yinjiye mu rubuga rw’amahina maze ahindura umupira mwiza ariko Mugisha Gilbert ateye mu izamu Bakame awukuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka igitego, ku munota wa 49, Mugisha Gilbert yagerageje ishoti rikomeye ariko abakinnyi ba Police FC bawohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Mugisha Gilbert wari wakomeje kugerageza amashoti atandukanye, yaje gutsindira APR FC igitego cya mbere ku munota wa 52, ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ku munota wa 59, Sibomana Patrick Papy yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko ubusatirizi bwa Police FC buwutangwa n’umunyezamu, Ishimwe Pierre.

APR FC yakomeje gushaka uko yatsinda igitego cya kabiri maze ku munota wa 90 ku mupira Faustin Usengimana yatakaje, Mugisha Gilbert yahise atsindira APR FC igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukubita umutambiko widunda mu izamu.

APR FC yahise yegukana igikombe cya Shampiyona n’amanota 66 ni mu gihe Kiyovu Sports ya kabiri yatsinze Marines ibitego 2-0 bya Bigirimana Abedi na Emmanuel Okwi, isoza ifite amanota 65.

Igikombe cya Shampiyona APR FC yegukanye, cyasanze icyo mu 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2006/07, 2008/09, 2009/10, 2010/11, 2011/12, 2013/14, 2014/15, 2015/16, 2017/18, 2019/20 na 2020/21.

Icya mbere cyagezemo!!

Gilbert yishimira igitego

Umugore wa Gen. Mubaraka Muganga

Intare za APR FC zari zacyereye kwakira igikombe

Umugore wa Gen. Mubaraka yishimiye iki gikombe cyane...abakinnyi bazamutse barakimuzanira nk’umwe mu bakunda kubaba hafi no kuza kubashyigikira

Bwarinze bwira bacyishimira igikombe

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo