MU MAFOTO 250:MUSANZE FC yongeye gutsinda APR FC nyuma y’imyaka 7
Abanya-Musanze baraye mu byishimo byinshi, nyuma y’uko ikipe yabo itsinze APR FC igitego 1-0, Igakomeza gutera intambwe muri shampiyona.
Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gashyantare 2022, kuri stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze, habereye umukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona.
Musanze FC yari yakiriye APR FC, ni amakipe yombi yagiye guhura ari mu bihe bitandukanye kuko Musanze yari yanganyije umukino uheruka 0-0 na Bugesera FC, mu gihe APR FC yari yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0.
Musanze FC yatangiye umukino n’ishyaka ryinshi yifuza gukora ibyo yaherukaga mu myaka 7 ishize.
Ku munota wa 74’ Musanze FC, yaje kubona ikarita itukura yahawe Nyandwi Sadam, gusa Musanze FC ntiyacitse intege, ikomeza gusatira, ku munota wa 90’ hongeweho 5’ y’inyongera Amran Nshimiyimana yateye ishoti rikomeye nko muri metero 40’, Musanze FC ibona intsinzi yaherukaga muri 2015.
Ni amateka yisubiyemo
Nk’uko byagenze kuya 28 Mutarama 2015, ubwo Musanze FC yaherukaga gutsinda APR FC muri shampiyona, igitego cyatsinzwe na Kipson Atuhaire wari waranyuze muri APR FC, Uwamungu Mussa bakunda kwita Kazehe yari yahawe umutuku ku munota wa 70’
Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gashyantare 2022, igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran wavuye muri APR FC, Nyandwi Sadam yahawe umutuku ku munota wa 74’
Musanze yaherukaga gutsinda APR FC itozwa n’umunya-Tanzaniya Houssein Baraka, ejo yatsinze ikoresha umunya-Kenya Frank Onyango Ouna
Mu mikino 17, Musanze FC imaze gukina muri shampiyona yatsinze 7 inganya 6 itsindwa 4, yinjije ibitego 21 yinjizwa 15, imikino 7 ntiyigeze yinjizwa igitego (Clean sheets), Ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 27
Mbere y’umukino abafana ba buri ruhande bivugaga imyato
Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC yari yajegushyigikira abasore be
Hagati hari Rukara, visi Perezida wa mbere wa Musanze FC, i buryo hari Muhizi , Visi perezida wa kabiri
Nyirarugero Dancilla, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yarebye uyu mukino
Nsanzumuhire Dieudonné bahimba Buffet ukuriye abafana ba Musanze FC yari yemereye Miliyoni (1.000.000 Frw) umutoza Frank Ouna mu gihe yatsinda APR FC
Chantal Barakagwira, umunyamabanga w’Umusigire wa Musanze FC yakurikiraniraga Hafi byose byaberaga Ku kibuga
Frank Ouna yabanje kwiragiza Imana
Amran yahuraga n’ikipe yigeze gukinira
Muhire Anicet bita Gasongo yari ahagaze bwuma mu bwugarizi
Obed witwaye neza cyane muri uyu mukino
Fabio, umukinnyi ukiri muto wa Musanze FC uri kuzamuka neza...ni umwe mu bayikinamo kandi bahavuka
Igice cya mbere kirangiye, hacuranzwe umuziki , abanya Musanze barawucinya karahava
Nyandwi Saddam yabonye ikarita itukura, Musanze FC isigara Ari abakinnyi 10
PHOTO : Renzaho Christophe
TANGA IGITEKEREZO