MU MAFOTO 250: Ibyaranze umukino wa Rayon Sports na APR FC

Rayon Sports yaraye inganyije na APR FC ubusa ku busa mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wasojwe no gushyamirana hagati y’abatoza b’impande zombi.

Kuri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu, abafana bari babukereye ari benshi ku mpande zombi ndetse ntibakanzwe n’ibiciro nubwo itike ya make yaguraga 5000 Frw naho iya menshi ari ibihumbi 50 Frw.

Rayon Sports yari yawakiriye, yari yateguye byihariye mu ntebe z’amabara yayo n’izindi zihariye ku banyacyubahiro ndetse imyanya yose yari yicawemo. Hari hateguwe kandi n’itapi itukura kuri aba bari bishyuye menshi.

Mbere y’umukino no hagati y’ibice byombi biwugize, abawitabiriye basusurukijwe n’umuziki wavanzwe na DJ Sonia.

APR FC yatunguranye ibanza mu kibuga Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco na Manishimwe Djabel yaherukaga gutangaza ko bavunitse.

Rayon Sports yabonye uburyo bwa mbere ku mupira watakajwe na Mugisha Bonheur, Essomba Willy Onana awuhaye Muhire Kevin awutera hejuru y’izamu.

Nyuma yo kujya kuvurirwa hanze ubugira kabiri akiniwe nabi, Essomba Willy Onana wafashaga cyane Rayon Sports mu busatirizi, yasimbujwe Kwizera Pierrot ku munota wa 35.

Iminota 45 yarangiye nta buryo buzima bugana mu izamu bwabonetse uretse umupira watewe n’umutwe na Niyigena Clément ukajya hanze nyuma ya koruneri yari itewe na Iranzi Jean Claude.

Mael Dindjeke yagerageje ishoti ridakomeye ryafashwe na Ishimwe Jean Pierre aba ari nako bigenda ku mupira udakanganye watewe na Mugisha Gilbert ugafatwa na Kwizera Olivier mu gihe Bizimana Yannick yateye hejuru umupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina.

Igice cya mbere cyari kiganjemo kugorwa cyane ku bakinnyi amakipe yombi yari ashingiyeho mu busatirizi; Musa Esenu na Bizimana Yannick, cyarimo amakosa atandukRayonanye ndetse umusifuzi Ruzindana Nsoro yasifuraga kenshi.

APR FC yahawe ikarita y’umuhondo kuri Mugisha Gilbert na Omborenga Fitina naho Rayon Sports iyihabwa kuri Nishimwe Blaise.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe ku mupira watewe na Nishimwe Blaise nyuma yo guhindurwa na Nizigiyimana Karim, ujya hejuru y’izamu.

APR FC yatangiye gusatira ubwo Kwitonda Alain ’Bacca’ yasimburaga Ishimwe Anicet, yahushije uburyo burimo ubwa Manishimwe Djabel wateye umupira ku ruhande naho Omborenga Fitina awutera mu biganza bya Kwizera Olivier.

Iranzi Jean Claude yahushije uburyo bwiza ku mupira yateresheje ukuguru kw’iburyo aherejwe na Nishimwe Blaise, mbere y’uko Kwizera Pierrot atera umupira uteretse ahagana muri koruneri ugakurwamo n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre.

Nubwo APR FC yakomeje gusatira nyuma yo kwinjiza Mugunga Yves na Nshuti Innocent mu mwanya wa Bizimana Yannick na Manishimwe Djabel, Rayon Sports ni yo yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 87, Dindjeke wafashe umupira watakajwe na Buregeya awutera mu biganga bya Ishimwe Jean Pierre.

Ubwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yasifuraga ko umukino urangiye, abatoza b’impande zombi; Jorge Manuel da Silva Paixão Santos wa Rayon Sports na Erradi Adil Mohammed wa APR FC, bashyamiranye hafi yo gukozanyaho, biba ngombwa ko bakizwa n’abari hafi.

Ibi byari byatangiye kare ndetse mu gice cya mbere umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffti yahawe ikarita y’umuhondo kubera gushwana n’umutoza wa Rayon Sports.

Umukino wo kwishyura uzakirwa na APR FC ku wa Kane, tariki ya 19 Gicurasi 2022.

Undi mukino ubanza wa ½ wabaye kuri uyu wa Kane, AS Kigali yatsinze Police FC igitego 1-0 cyinjijwe na Shabani Hussein Tchabalala mu minota ya nyuma y’igice cya mbere.

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo