MU MAFOTO 200: Rayon Sports yari ifite abasimbura batatu, yanganyije na Gasogi United

Rayon Sports yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa nyuma wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

Abatoza b’amakipe yombi bari bakoze impinduka zitandukanye, bamwe mu bakinnyi badasanzwe babanza mu kibuga bahabwa amahirwe yo gukina.

Gasogi United yasatiriye mu minota ya mbere, yafunguye amazamu ku munota wa 16 ku gitego cyinjijwe na Rugangazi Prosper watereye ishoti ahagana ku murongo w’urubuga rw’amahina.

Iyi kipe yari yakiriye umukino, yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri ariko igorwa n’umunyezamu Hategekimana Bonheur afatanyije n’ubwugarizi bwe.

Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, Rayon Sports yinjijemo Mujyanama Fidèle wasimbuye Bukuru Christophe. Byayihaye gusatira cyane ndetse biza gutanga umusaruro ubwo Musa Esenu yishyuraga igitego ku munota wa 49.

Rayon Sports yashoboraga kandi gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe uvuye iburyo, ushyizweho umutwe na Bugingo Hakim, ukubita umutambiko w’izamu.

Musa Esenu, Ishimwe Kévin na Niyonkuru Sadjati basatiriye bashaka igitego cya kabiri ariko bagorwa n’umunyezamu Cuzuzo Aimé Gaël.

Ku rundi ruhande, Gasogi United na yo yashoboraga gutsinda igitego ku buryo bwabonywe na Nsengiyumva Moustapha, ateye ishoti rifata igiti cy’izamu.

Nkubana Marc na we yahushije uburyo bwabazwe ku mupira wakuwemo na Hategekimana Bonheur, ugeze kuri Kabanda Serge awutera yigaramye ujya hanze.

Ku munota wa nyuma, Kabanda Serge yatsindiye Gasogi United n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri Nsengiyumva Moustapha ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira.

Indi mpinduka Rayon Sports yakoze muri uyu mukino ni iya Habimana Hussein wasimbuye Niyonkuru Sadjati mu gihe umunyezamu Hakizimana Adolphe yishyuhije yambaye imyambaro y’abakina imbere ariko umukino urangira atagiye mu kibuga.

Rayon Sports yasoje Shampiyona ifite amanota 48 ku mwanya wa kane mu gihe Gasogi United yagize amanota 34 ku mwanya wa 11.

Mu wundi mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, Mukura Victory Sports yatsinze Étincelles FC ibitego 2-1 biyifasha gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 47.

Ibitego bya Mukura Victory Sports byatsinzwe na Nyarugabo Moïse na Mugisha Patrick mu gice cya mbere naho Mutebi Rashid atsindira Étincelles FC ya 12 n’amanota 34.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya Gasogi United na Rayon Sports

Gasogi United: Cuzuzo Gaël, Kwizera Aimable, Nkubana Marc, Bugingo Hakim, Kaneza Augustin, Tuyisenge Hakim, Malipangou Christian Théodore, Herron Berrian Scarla, Mwiseneza Kevin, Rugangazi Prosper na Kabanda Serge.

Rayon Sports: Hategekimana Bonheur, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mitima Isaac, Ndizeye Samuel, Mugisha François, Bukuru Christophe, Muhire Kévin, Ishimwe Kévin, Niyonkuru Sadjati na Musa Esenu.

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo