Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 .
Amakipe yombi yaranzwe no gukinira mu kibuga hagati mu minota 30 ibanza. Uburyo bumwe bukomeye bwayibonetsemo ni umupira watewe na Muvandimwe Jean Marie Vianney, ukojejweho umutwe na Karo Samuel Nemeyimana ugarurwa bigoranye n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ’Shaulin’.
Byasabye gutegereza umunota wa 35, Rayon Sports ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nishimwe Blaise n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Nizigiyamana Karim Mackenzie. Umunyezamu Nsabimana ntiyageze ku mupira wa Nishimwe kubera ko yari ahagaze imbere gato.
Essombe Willy Onana wari umaze akanya gato ahushije uburyo bwashyizwe muri koruneri, yatsinze igitego cya kabiri habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangira, ni nyuma y’uko yabanje gucenga umunyezamu wari wasohotse, atera mu izamu ryari rihagazemo abakinnyi.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Bugesera FC, Nsabimana Jean de Dieu asimburwa na Twagirayezu Amani mu gihe Niyongira Danny yahaye umwanya Hakizimana Zuberi.
Ku munota wa 50, Rayon Sports na yo yakoze impinduka havamo Niyigena Clément wagize imvune hajyamo Mugisha Francois Master na ho ku munota wa 68 havamo Youssef Rharb wahaye umwanya Niyonkuru Sadjati.
Bugesera FC yabonye uburyo bwa penaliti ubwo Rafael Oliseh yagushwaga mu rubuga rw’amahina na ba myugariro ba Rayon Sports, ariko umusifuzi Mulindangabo Moïse ntiyagira icyo abivugaho.
Ku munota wa 73, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyinjijwe na Steve Elumanga nyuma y’uko umunyezamu Twagirayezu Amani yananiwe gufata ngo awugumane nyuma yo kunyerera.
Bugesera FC yabonye igitego cy’impozamarira ku ikosa ryakozwe na Ndizeye Samuel ku munota wa 76, umunyezamu Bashunga Abouba ntiyagera ku mupira watewe na Rafael Oliseh Osaluwe.
Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kugira amanota arindwi inganya na Gasogi United, zombi zirushwa abiri na AS Kigali ya mbere.
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo, aho izakirwa na APR FC mu mukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona uzabera i Nyamirambo.
Blaise niwe watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports
Adil n’umwungiriza we bari baje kwiga Rayon Sports bagomba gukina umukino w’ishiraniro kuri uyu wa kabiri
Rujugiro na we yari yaje kureba uko mukeba ahagaze mbere y’uko bahura
Steve Elo Manga wari umaze yaravunitse, yakinaga umukino we wa mbere muri Shampiyona ndertse atsindamo igitego
Onana yahagurukije abafana ku gitego cya kabiri yatsinze n’ubwenge bwinshi

Abafana ba Rayon Sports bari mu bicu
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele
Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports, Ngoga Roger
Umubitsi wa Rayon Sports, Ndahiro Olivier
Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude
Uwari uhagarariye TomTransfers iheruka kugirana amasezerano na Rayon Sports
Mayor wa Bugesera, Mutabazi Richard uheruka kongera gutorerwa kuyobora ako karere na we yarebye uyu mukino
Abdou Mbarushimana utoza Bugesera FC , imibare yari yamubanye myinshi
Bashimira Steve watsinze igitego cya 3
Photo : RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>