MU MAFOTO 120: Minisitiri Gatabazi yarebye umukino Rayon Sports yanganyijemo na Musanze FC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 20222, Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo ukurikiranwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino itari kumwe n’Abanya-Maroc Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bamaze gutandukana na yo ndetse bakaba bagomba gusubira muri Raja Casablanca yari yabatije.

Kunganya bitumye Rayon Sports ifata umwanya wa kane n’amanota 20 inganya na AS Kigali ya gatatu, zombi zirusha inota rimwe Police FC izakina na Mukura VS ku wa Mbere.

Musanze FC yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 17.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Espoir FC yanganyije na Étoile de l’Est ubusa ku busa naho Étincelles FC itsindwa na Marines FC igitego 1-0.

Uhereye I bumoso hari Tuyishimire Placide , Perezida wa Musanze FC, Gatabazi JMV, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, na Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports

PHOTO: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo