MU MAFOTO 100:Rayon Sports 4-0 Nyanza FC

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ya Rayon Sports na Nyanza FC, kuri uyu WA kabiri warangiye ikipe ya Rayon Sports inyagiye Nyanza FC ibitego 4-0.

Ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti wayihuje na Nyanza FC, umukino wari mu rwego rwo gufasha amakipe yombi gutegura imikino yo kwishyura.

Rayon Sports yari yabanjemo abakinnyi biganjemo ikipe ya kabiri, yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Souleymane Sanogo cyatsinzwe mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakuyemo abakinnyi 9 muri 11 bari babanjemo, yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhire Kevin ku mupira yari ahawe na Manace Mutatu.

Rayon Sports yatsinze kandi igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nishimwe Blaise, icya kane gitsindwa na Nizigiyimana Kharim Mackenzie.

Mu mukino wari wahuje aya makipe mu mwaka ushize i Nyanza , amakipe yombi yari yanganyije 2-2.

Rayon Sports izasubukura shampiyona ikina umunsi wa 16 na Mukura VS Huye tariki ya 12 Gashyantare 2022.

Staff ya Rayon Sports

Abatoza ba Nyanza FC...i buryo hari Jean Paul, umutoza mukuru wayo

Ikipe Rayon Sports yabanjemo

11 Nyanza FC yabanje mu kibuga

Mackenzie mu kazi

Sanogo niwe wafunguye amazamu

Jean Paul Ati Basore banjye , mushyire umupira hasi

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yarebye uyu mukino

Musoni Camile, Perezida wa Nyanza FC

Ngoga Roger, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports

Furaha JMV wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports ni umwe mu badasiba ku kibuga

Ishimwe Prince ushinzwe umutekano Ku bibuga iyo Rayon Sports yakiriye

Ishimwe Kevin ari mu babanje mu kibuga

Bukuru Christophe witwaye neza muri uyu mukino

Mael Dindjeke utahiriwe n’uburyo yagiye abona imbere y’izamu

Uko igitego cya Kevin Muhire cyinjiye mu izamu

Lambert washinze ikinyamakuru Makuruki , akaba umufana ukomeye wa Rayon Sports

Umunyamabanga wa Nyanza FC

Tuyishime Khalim , umwe mu bashinzwe iyamamazabikorwa muri Skol ndetse by’umwihariko kwita Ku ikipe ya Rayon Sports

Sam Karenzi ntasiba Ku kibuga ngo abone Aho azahera asesengura

Musa Esenu ari mu binjiye mu gice cya kabiri ari nacyo cyatsinzwemo ibitego 3

Nishimwe Blaise na we yatsinze igitego muri uyu mukino

Bishimira ibinyobwa bya Skol byari byazanywe Ku kibuga

Bafatanyirije hamwe kuririmba indirimbo ya Rayon Sports nk’amakipe yombi akomoka hamwe

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo