MU MAFOTO 100, Musanze FC yatangiye Shampiyona yihaniza Bugesera FC

Musanze FC yatangiye shampiyona itsinda Bugesera ibitego 3-1, umukino wabereye kuri Stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze, wanakurikiwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla.

Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021, kuri Stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze, Musanze FC yari yakiriye Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru 2021-22

Musanze FC nk’ikipe yari iwayo, umunya-Kenya Frank Aouna Onyango yari yahisemo kubanzamo Nshimiyimana Pascal(GK), Niyonshuti Gad Evra, Muhire Anicet, Nyandwi Sadam, Niyitegeka Iddrissa (C), Lulihoshi François Herthier, Habineza Isihaq, Eric Kanza, Maurice Uzayisenga, Ben Ocen na Samson Irokan Ikechukwu.

Abdu Mbarushimana utoza Bugesera we yari yahisemo kubanzamo Nsabimana Jean de Dieu(GK), Kagaba Obed, Muhinda Bryan, Ekele Samuel David, Mucyo Junior Didier, Osaluwe Rafael Olise, Rucogoza Elías, Odili Chukwuma, Niyongira Danny, Nyandwi Théophile na Saddick Sulley

Ni umukino warimo ihangana rukomeye cyane ko Abakinnyi 4 ba Musanze FC bari bagiye guhura na Bugesera FC barayinyuzemo ni ukuvuga umunyezamu Pascal Nshimiyimana, Muhire Anicet, Niyitegeka Iddrissa na Samson Irokan Ikechukwu

Iri hagangana ryatumye ab’inyuma ba Bugesera bakora amakosa yatanze penaliti ku munota wa Gatatu gusa w’umukino, yinjizwa neza na Samson Irokan Ikechukwu.

Bugesera FC yakomeje gukina ishaka kwishyura ariko ntibyayikundira ahubwo iza gutsindwa igitego cya kabiri cyatsinzwe n’umukongomani Eric Kanza ku munota wa 57’, Bugesera yaje kubona igitego ku munota wa 84’ cyatsinzwe na Mugisha Didier

Mu gihe iyi kipe yatekerezaga kwishyura, umunyezamu wayo Nsabimana Jean de Dieu bakunze kwita Shaulin yitsinze igitego ku ishoti rikomeye ryarekuwe n’umugande Ben Ocen ku munota wa 86’

Umukino urangira Musanze itsinze ibitego 3-1.

Aya makipe yombi aragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu, Musanze FC yakirwa na APR FC i Kigali, mu gihe izaba yakira Etincelles FC kuri stade ya Bugesera.

Uko imikino yose y’umunsi wa mbere yagenze

Ku wa Gatandatu taliki 30/10/2021

Espoir FC 0-2 AS Kigali
Marine FC 0-1 Gasogi United
Rayon Sports FC 1-0 Mukura VS&L
Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC

Ku Cyumweru taliki 31/10/2021

APR FC 3-1 Gicumbi FC
Etoile de l’Est 0-3 Police FC
Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC
Musanze FC 3-1 Bugesera FC

11 Musanze FC yabanje mu kibuga


11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

Idrissa ahanganye na Osalue Rafael...Idrissa yahuraga n’ikipe yahozemo mbere yo kuza muri Musanze FC

Samson Irokan Ikechukwuniwe wafunguye amazamu kuri penaliti yamukoreweho

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide

Nyirarugero Dancilla, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na we yarebye uyu mukino

Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude

KNC, perezida wa Gasogi United na we yarebye uyu mukino

Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC

Muhizi, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC

Perezida w’abafana ba Musanze FC, Nsanzumuhire Dieudonne

Ben ocen watsinze igitego cya kabiri


Mayor wa Bugesera, Mutabazi Richard

Muramira Regis wa City Radio

Cangirangi umufana ukomeye wa Musanze FC

Mbarushimana Abdu utoza Bugesera FC

Umunya Kenya Frank Ouna utoza Musanze FC


Sam Karenzi, umunyamabanga wa Bugesera FC

Igice cya kabiri kijya gutangira imvura nyinshi yaguye

Imurora Japhet niwe wari team manager wa Musanze FC kuri uyu mukino

Abakinnyi ba Musanze bishimiye cyane aya manota 3

Idrissa asuhuza Peter Otema usigaye ubu ari muri staff ya Bugesera FC

Cangirangi yabwiye RBA ko ntakipe bateganya ko izabacikira ku bworoherane

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo