Imikino

MU MAFOTO 100 :Mukura VS yatsinze Rayon Sports

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona , Rayon Sports yatsindiwe na Mukura i Huye.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hatangiye imikino yo kwishyura , aho umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Rayon Sports na Mukura kuri Stade Huye.

Ni umukino wabereye mu Karere ka Huye. Mukura VS yari ikiri mu mwuka mwiza w’intsinzi yaherukaga gukura kuri APR FC mu mukino w’ikirarane aho yabaye ikipe yabashije kuyigarika nyuma y’imikino 50 yari imaze idatsindwa.

Ni umukino watangiye Mukura igaragaza ishyaka ryinshi nyuma y’aho mu mukino uheruka yari yatsinze APR FC igitego 1-0, gusa igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira umutoza wa Rayon Sports yakuyemo Manace Mutatu ashyiramo Ishimwe Kevin, yongera gukuramo Muhire Kevin yinjizamo Mico Justin, ndetse na Kwizera Pierrot asimburwa na Mael Dindjeke.

Nyuma y’izi mpinduka Mukura byagaragaye ko guhererekanya umupira mu kibuga hagati byagabanutse, Mukura iza gutsinda igitego umusifuzi aracyanga, iza gutsinda ikindi kuri penaliti ku munota wa 84 cyatsinzwe na William Opoku Mensah umukino urangira ari igitego 1-0.

Nyuma y’uyu mukino, Mukura VS yahise ifata umwanya wa 3 iwukuyeho Rayon Sports zinganya amanota 26 ariko Mukura ikaba izigamye ibitego 6 mu gihe Rayon Sports izigamye 2. Urutonde ruyobowe na APR FC ifite 34 (mbere yo gukina na Gicumbi umunsi wa 16 ), igakurikirwa na Kiyovu Sports ifite 32.

Opoku yishimira igitego

Andi Mafoto yaranze umukino

Wari umukino wa mbere Tony Hernandez atoje kuva yagaruka muri Mukura VS

William Opoku Mensah watsindiye Mukura VS

Kwizera Pierrot uheruka kugaruka muri Rayon Sports yabanje mu kibuga

Hon. Makuza Bernard yarebye uyu mukino

Perezida wa Rayon Sports na Perezida wa Ferwafa nabo barebye uyu mukino

I buryo hari Henry Muhire, umunyamabanga wa Ferwafa

Umutoza wungirije wa Mukura VS ni uko yarebaga uko byifashe mu kibuga

PHOTO:RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)